Umunya-Ghana ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu ya Ghana ndetse no muri Atletico Madrid yo muri Espagne, yakuriye inzira ku murima amakipe yamwifuzaga mu mpeshyi, avuga ko ntayindi kipe yifuza kujyamo, anemeza ko nta gihindutse yazasoreza umwuga we muri Atletico Madrid yafashe nko mu rugo.
Mu
minsi ishize amakipe menshi atandukanye, byumwihariko ayo mu gihugu cy’Ubutaliyani
ndetse no mu Bwongereza, yagaragaje cyane ko yifuza Thomas Partey, kapiteni
wungirije mu ikipe ya Ghana izwi nka Black Stars, wagaragaje ko adashaka kuva Wanda
Metropolitano ku kibuga cya Atletico Madrid amaze kubakira ibigwi n’amateka.
Ubuyobozi
bw’ikipe ya Atletico Madrid nyuma yuko bwumvise amwe mu makipe azana
igitekerezo cyo kugura Partey ufatiye runini Atletico byumwihariko mu gice cyo
kugarira, bwatangiye ibiganiro n’uyu musore kugira ngo bavugurure amasezerano
afite muri iyi kipe.
Thomas
Partey waraye wigaragaje cyane mu mukino Atletico Madrid yatsinzemo Liverpool
mu irushanwa rya Champions League igitego 1-0 muri Espagne, yahishuye kop
yifuza kuguma muri iyi kipe anashimagiza umutoza Simeone.
Yagize
ati”Ndumva merewe neza, nifitiye icyizere, numva meze neza iyo ndi mu ikipe iri
mu bihe byiza”.
“Simeone
ni nk’umwarimu wacu, ni nka Papa wacu twe nk’abakinnyi, biradufasha cyane. Atletico
ni nko mu rugo, ni ahantu mpora numva nshaka kuba, ni nk’umuryango wanjye”.
“Nizeye
ko nzaguma muri iyi kipe, nifuza kuzahasoreza umwuga wo gukina umupira w’amaguru,
gusa ariko ntiwamenya icyo iminsi ihatse, gusa ku bwanjye nifuza kuzaguma muri
iyi kipe kugeza igihe bazanyereka ko batakinkeye”.
Uyu
musore w’umunya-Ghana ni umwe mu bakinnyi bakina neza mu kibuga hagati, ndetse
akaba yaremeje umutoza Diego Simeone, aramwizera amuha umwanya ubanza mu kibuga
igihe cyose.
Thomas yatangaje ko yifuza gusoreza umupira w'amaguru muri Atletico
Partey ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Atletico
Partey ni umwe mu bakinnyi beza bakina mu kibuga hagati ku Isi
Partey yafashije ikipe ye ku mukino wa Liverpool
Partey akinira ikipe y'igihugu ya Ghana
TANGA IGITECYEREZO