RFL
Kigali

Thomas Partey yakuriye inzira ku murima amakipe yamwifuzaga agenera ubutumwa Atletico Madrid - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/02/2020 15:31
0


Umunya-Ghana ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu ya Ghana ndetse no muri Atletico Madrid yo muri Espagne, yakuriye inzira ku murima amakipe yamwifuzaga mu mpeshyi, avuga ko ntayindi kipe yifuza kujyamo, anemeza ko nta gihindutse yazasoreza umwuga we muri Atletico Madrid yafashe nko mu rugo.



Mu minsi ishize amakipe menshi atandukanye, byumwihariko ayo mu gihugu cy’Ubutaliyani ndetse no mu Bwongereza, yagaragaje cyane ko yifuza Thomas Partey, kapiteni wungirije mu ikipe ya Ghana izwi nka Black Stars, wagaragaje ko adashaka kuva Wanda Metropolitano ku kibuga cya Atletico Madrid amaze kubakira ibigwi n’amateka.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Atletico Madrid nyuma yuko bwumvise amwe mu makipe azana igitekerezo cyo kugura Partey ufatiye runini Atletico byumwihariko mu gice cyo kugarira, bwatangiye ibiganiro n’uyu musore kugira ngo bavugurure amasezerano afite muri iyi kipe.

Thomas Partey waraye wigaragaje cyane mu mukino Atletico Madrid yatsinzemo Liverpool mu irushanwa rya Champions League igitego 1-0 muri Espagne, yahishuye kop yifuza kuguma muri iyi kipe anashimagiza umutoza Simeone.

Yagize ati”Ndumva merewe neza, nifitiye icyizere, numva meze neza iyo ndi mu ikipe iri mu bihe byiza”.

“Simeone ni nk’umwarimu wacu, ni nka Papa wacu twe nk’abakinnyi, biradufasha cyane. Atletico ni nko mu rugo, ni ahantu mpora numva nshaka kuba, ni nk’umuryango wanjye”.

“Nizeye ko nzaguma muri iyi kipe, nifuza kuzahasoreza umwuga wo gukina umupira w’amaguru, gusa ariko ntiwamenya icyo iminsi ihatse, gusa ku bwanjye nifuza kuzaguma muri iyi kipe kugeza igihe bazanyereka ko batakinkeye”.

Uyu musore w’umunya-Ghana ni umwe mu bakinnyi bakina neza mu kibuga hagati, ndetse akaba yaremeje umutoza Diego Simeone, aramwizera amuha umwanya ubanza mu kibuga igihe cyose.


Thomas yatangaje ko yifuza gusoreza umupira w'amaguru muri Atletico


Partey ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Atletico


Partey ni umwe mu bakinnyi beza bakina mu kibuga hagati ku Isi


Partey yafashije ikipe ye ku mukino wa Liverpool



Partey akinira ikipe y'igihugu ya Ghana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND