Nyuma y’amezi abiri gusa Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé umenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku magare na Niyomubyeyi Joselyne bemeranyije imbere y’Imana n’abantu kuzabana akaramata, bibarutse imfura yabo kuri uyu wa Gatatu, tariki 12 Gashyantare 2020.
Mu Ukuboza 2019 ni bwo Munyaneza Didier na Niyomubyeyi Joselyne barushinze nyuma y’imyaka ine bari bamaze bakundana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Gashyantare 2020 uyu muryango mushya wibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’amezi abiri basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore. Niyomubyeyi yibarukiye mu Bitaro bya Kora.
Munyaneza Didier w’imyaka 21 y’amavuko, ni umukinnyi mpuzamahanga usiganwa ku magare kuva mu 2016, aho yatangiriye muri Benediction Club ndetse akaba agikinira iyi kipe yashyizwe mu cyiciro cy’amakipe akina amarushanwa yo ku migabane muri uyu mwaka (Continental Team).
Mu 2017 yabaye uwa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa n’ibihe mu batarengeje imyaka 23 n’uwa munani muri Tour du Rwanda.
Mu mwaka wa 2018, Munyaneza yegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu muhanda, aba uwa kabiri muri Africa Cup mu gusiganwa n’ibihe n’uwa karindwi mu gusiganwa mu muhanda. Yakinnye kandi Shampiyona Nyafurika, aba uwa gatatu mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23, muri Tour du Rwanda yabaye uwa munani naho muri Tour de l’Espoir aba uwa cyenda.
Mu mwaka wa 2019, Munyaneza Didier ari mu bakinnyi bitwaye neza aho aheruka kwegukana Tour du Sénégal yari yitabiriwe n’Ikipe ye ya Benediction Excel Energy. Yabaye kandi umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri La Tropicale Amissa Bongo, aho kuri ubu aherutse gutoranywa mu bakinnyi 15 bazavamo umukinnyi w’umwaka wa 2019 muri Afurika, akaba yaranegukanye acege kamwe muri Rwanda Cycling Cup 2019.
Munyaneza Didier ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bitezweho byinshi muri Tour du Rwanda 2020, isigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ngo itangire.
Mu Ukuboza nibwo Munyaneza Didier yarushize na Niyomubyeyi
TANGA IGITECYEREZO