RFL
Kigali

Karigombe na Safi Madiba bifashishije Mariya w’i Kabuga baririmba ku musore wabuze uko amusura-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/02/2020 15:54
0


Umuraperi Munyurangabo Steven [Siti True Karigombe] ukunze kuvanga injyana ya Hip Hop na Gakondo afatanyije na Safi Madiba basohoye amashusho y’indirimbo nshya bise “Umunyerezo” afite iminota itatu n’amasegonda 51’.



Karigombe ni umwe mu banyeshuri barangije ku ishuri rya muzika ku Nyundo aho yize ibijyanye no kuvuza ingoma (drums) ndetse na Rap y’ibyivugo.

Muri iyi ndirimbo nshya we na Safi Madiba baririmbye ku nkuru y’umukobwa uba warakuranye n’umusore mu cyaro bakundana akagira amahirwe yo kujya mu Mujyi agasiga mu cyaro wa musore.

Uyu musore ahora yifuza gusura uyu mukobwa akazitirwa n’uko adafite amafaranga [Amakuta] akajya abonana n’uyu mukobwa ari uko yagarutse mu cyaro gusura iwabo.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo aba bahanzi bagerageje kwambara imyambaro yari igezweho mu bihe byo ha mbere mu rwego rwo kugaragaza uko abasore bacyera n’inkumi bambaraga.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Karigombe yavuze ko bajya gukora amashusho y’iyi ndirimbo i Kabuga mu isoko bahahuriye n’umugore witwa Mariya bamusaba ko yabasha gukina ubutumwa baririmbye, arabyemera.

Uyu muraperi avuga ko basabye Mariya kugaragara muri iyi ndirimbo kuko n’umukobwa baririmba muri iyi ndirimbo ‘Umunyerezo” bamwise ‘Mariya’.

Ati “…Mu ifatwa ry’amashusho abantu bashungereye Mariya haturuka abandi bantu batazi ibyo turimo bahita bamuza bati ‘Mariya bakujyanye he ni amahoro? Arababwira ati ‘ntakibazo’.”

Yavuze ko nyuma yo kwifashisha Mariya muri iyi ndirimbo bamuhaye n’ubufasha.

Karigombe yari uherutse gusohora indirimbo "Urudashoboka" akunze gufasha mu buryo bwa ‘back up’ umuraperi Riderman.

Yaririmbye mu bitaramo bikomeye nka European street fair, East African Party 2020, MTN izihirwe n’ibindi.

Uyu muraperi azwi cyane mu ndirimbo "Kigali party", "Muduhe inzira", "Sandara" n’izindi nyinshi.


Safi Madiba mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo "Umunyerezo" yakoranye na Karigombe

Umuraperi Karigombe ari kumwe na Mariya yifashishije mu ndirimbo "Umunyerezo"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UMUNYEREZO" YA KARIGOMBE NA SAFI MADIBA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND