RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Umwana w’imyaka 10 yateye inda mugenzi we w’imyaka 13

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/02/2020 15:43
0


Ubusanzwe umukobwa wese akwiye kubanza kwibaza niba yiteguye kwakira umwana azabyara bwa mbere. Kuko iki ari icyemezo gifatwa nyuma yo gutekereza kabiri gusa nanone urukundo ruhubutse rushobora kuba intandaro y’ibyago n’amakuba bikuzaho nk'uko byagendekeye aba bana.



Ibi byabereye muri Zhelezngorsk mu Burusiya ubwo umukobwa w’imyaka 13 gusa witwa Daria yasamye inda y’agahungu k’imyaka 10 kitwa Ivan. Daria ufite inda y’ibyumweru 8 yagize ati” Ivan yambwiye ko ankunda cyane noneho nanjye ndabyakira dutangira kumarana igihe kinini turi kumwe, twakundaga cyane gutemberana mu muhanda dufatanye akaboko ndetse twanahoberanye."


Aho ibintu byabereye urujijo rero ni uko Dr. Evgeny Grekov ukurikiranira hafi ubuzima bw’aba bana avuga ko basuzumye neza imyanya y’ibanga y’umuhungu bagasanga akiri muto ndetse ko nta ntanga aratangira kugira ku buryo yatera inda. Ati ati” Twarabisuzumye neza Ivan aracyari muto cyane, nta ntanga afite kuko umubiri we nturakura."


Gusa igitangaje ni uko Daria akomeza gutsimbarara avuga ko inda afite yayitewe na Ivan ati”Njye na Ivan twakoze imibonano mpuzabitsina turi mu rugo iwacu ubwo mama wanjye atari ahari gusa tukimara kubikora twagize isoni turihisha.” Nyina wa Daria yemeza neza ko umukobwa we atwite ndetse avuga ko bashatse kumukuriramo inda ariko Daria arahakana nyina na we aramwihorera.


Nyina wa Ivan we yemeza neza ko umuhungu we w’imyaka 10 gusa atazi ibyamubayeho, yemeza ko umukobwa ari we wamukoresheje imibonano batanabanje gutekereza ku ngaruka bahura nazo, gusa ibi byaje kubaviramo kuba bava mu ishuri kuko abandi bana babaha akato.

Src: Mirror






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND