RFL
Kigali

Deo Munyakazi yaririmbye ku nkuru ivugwa mu gitabo cya Matayo mu ndirimbo "Itaranto" yasohoye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/02/2020 13:15
0


Kuri uyu wa 31 Mutarama 2020 umukirigitananga Deo Munyakazi yasohoye amashusho y’indirimbo ya mbere muri uyu mwaka yise “Itaranto” y’inkuru iri mu gitabo cya Matayo kiri muri Bibiliya.



Uyu muhanzi wubakiye ku muco gakondo yari aherutse gusohora indirimbo “Twitabire umuganda”, yasanganiye izindi ndirimbo zatumye amenyekana nka “Izabikora”, “Umwungeri”, “Ihorere Rwanda” n’izindi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Munyakazi yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo “Itaranto” nyuma y’uko asomye mu gitabo cya Matayo 25:14 ahari inkuru ivuga ku ‘bagaragu basigiwe amataranto babiri bayakoresha neza undi iyo ahawe arayigaya ayikoresha nabi aza kuyamburwa’.

Yavuze ko mu buzima buri wese afite impano [Itaranto] yawe ari nayo mpamvu biba byiza iyo ayikoresheje neza ‘uko yaba iri kose kugira ngo igire ikintu imarira Isi’.

Munyakazi avuga ko buri wese akwiye guharanira guhindura Isi uko yayisanze akoresheje impano Imana yamuhaye.

Munyakazi Deo ni umwe mu bahanga mu gukirigita umurya w’inanga gakondo y’Abanyarwanda mu bakibyiruka aherutse gusohora indirimbo ikangurira abanyarwanda kwitabira umuganda yise “Twitabire umuganda”.

Ni umukirigitananga umaze kwigarurira imitima ya be nshi haba mu Rwanda no hanze yarwo. Mu bitandukanye yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Umwongereza, Joscelyn Eve Stoker [Joss Stone].

Mu rugendo rwe rwa muzika, yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo iry’i Paris aho yatumiwe mu gitaramo ‘Le Printemps des Poètes’. Mu Budage yatoranyijwe mu bahanzi 10 bafite umwihariko kandi batanga icyizere muri muzika ku Isi.

Uyu muhanzi yasoje ikiciro cya gatutu cya kaminuza muri kaminuza ya Kigali aho yize ibijyanye no gucunga imishinga (Master’s of Business Administration, Project Management).

Inkuru bifitanye isano: Deo Munyakazi, Mc Philos na Albert Niyonsaba basoje amasomo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Deo Munyakazi uherutse gusoza amasomo mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yasohoye indirimbo "Itaranto"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "ITARANTO" YA DEO MUNYAKAZI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND