RFL
Kigali

Kenya: Umuntu wari waketsweho Coronavirus basanze ntayo afite

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/01/2020 10:56
0


Ministeri y'ubuzima muri kenya iravuga ko umunyeshuri w’umusore wari uherutse kuva mu Bushinwa akagera ku kibuga cy’indege i Nairobi afite umuriro ukabije baje gusanga nta coronavirus afite



Uyu munyeshuri akimara kugaragaraho umuriro ukabije Yahise ashyirwa mu kato atangira gukurikiranwa akekwaho iyi ndwara.

Ibipimo byoherejwe muri Afurika y’epfo gusuzumwa, ubu basanze iyi virus itari muri we.

Hagati aho kompanyi y’indege ya Kenya Airways yatangaje ko kuva uyu munsi ihagaritse ingendo zayo zigana i Guangzhou mu Bushinwa kugeza igihe kizatangazwa.

Iyi kompanyi yajyaga muri uyu mujyi wo mu Bushinwa inshuro esheshatu mu cyumweru.

Virus ya Coronavirus kugeza ubu ntaho biremezwa ko hari umurwayi bayisanzemo ku mugabane wa Afurika

Src: BBC

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND