RFL
Kigali

Ifoto ya Perezida wa Nigeria Buhari na Anthony Joshua yatumye benshi bacika ururondogoro - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/01/2020 9:53
0


Icyamamare mu mukino w’iteramakofe ku Isi Anthony Joshua, yafotowe aryamye imbere y'umukuru w'igihugu cya Nigeria Muhammadu Buhari, nk'ikimenyetso cyo kwicisha bugufi imbere ye igikorwa cyabereye mu mujyi wa London mu gihugu cy’u Bwongereza.



Joshua avuka ku babyeyi bafite inkomoko muri Nigeria, yabwiye abari aho ko azashyigikira igihugu cya Nigeria ahantu hose bizaba bikenewe.

Ayo mafoto yakurikiwe n’ubutumwa bwinshi butandukanye bwazengurukaga ku mbuga nkoranyambaga, byatumye benshi bacika ururondogoro, aho abatavuga rumwe na  Perezida Buhari bababajwe cyane n’uko  Joshua atavugiye ku mugaragaro ibibazo urubyiruko rwo muri Nigeria rufite.

Anthony Joshua abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati'' Si ibijyanye na politike. Ni ibijyanye n'imigenzo hamwe no kubaha abadukuriye''.

Ku rundi ruhande ariko abantu benshi biganjemo abanya – Nigeria banejejwe n’igikorwa Joshua yakoze kuko cyagaragaje urukundo afitiye igihugu cya Nigeria ndetse n’abaturage bacyo, dore ko ariho kwa Sekuru no kwa Nyirakuru. Benshi banabifashe nk’ikimenyetso buri wese yakwigiyeho bikamubera intwaro yo kubaha no kwicisha bugufi.

Perezida Buhari yari i Londres mu nama y'abakuru b'ibihugu byo ku mugabane wa Afurika n'u Bwongereza yerekeye ishoramari irimo kubera mu Bwongereza kuva italiki 20 z'uku kwezi kwa mbere.

Amashusho yafashwe ajyanye n’iki gikorwa Anthony Joshua yakoreye Perezida Buhari, yerekanwe ku mateleviziyo atandukanye muri Nigeria ndetse akaba ari no gukwirakwira ku isi yose.

Umwe mu baba hafi y’umukuru w'igihugu Buhari, Tolu Ogunlesi yashyize ku rukuta rwa Twitter aya mafoto Buhari ari kumwe na Joshua yongera yandika ati: ''AJ!!! uyu munsi turi i Londres kumwe n'umukuru w'igihugu''.


Joshua yafotowe aryamye imbere ya Perezida Buhari nk'ikimenyetso cyo guca bugufi


Selfie ya Anthony Joshua na Perezida Buhari


Joshua yaganiriye na Buhari ndetse n'abari aho bose


Joshua ni umukinnyi w'iteramakofe ukomeye ku Isi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND