Kigali
7:55:13
Jan 3, 2025

Abakobwa 20 b'ubwiza bemerewe guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/01/2020 14:29
3


Abakobwa nibo 20 bemerewe guhagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ryabaye kuri uyu wa 18 Mutarama 2020.



Iri jonjora ryabereye kuri Hill Top Hotel i Remera mu mujyi wa Kigali, rikaba ryitabiriwe n’abakobwa b’ubwiza baturutse mu turure dutatu tugize umurwa mukuru w’u Rwanda.

Abakobwa 134 nibo biyandikishije kuri interineti ariko 45 bonyine nibo bageze ahabereye ijonjora mu gihe 31 ari bo bemerewe guca imbere y’akanama nkemurampaka.

Kari akazi gakomeye ku bagize akanama nkemurampaka, bamaze hafi amasaha atatu babaza aba bakobwa.

Byabatwaye iminota itarenze 20 babe bamaze kwemeranywa kuba kobwa 20 bagomba guhararira Umujyi wa Kigali.

Abakomeje ni: Tuza Prime Rose, Christelle, Mpinga Josepine, Umurerwa Blandine, Irasubiza Alliance, Teta Maureen, Uwimpaye Marlene, Kamikazi Rurangirwa Nadege, Utamuliza Ella Penaeve, Gaju Emelyne, Mumararungu Ange Aline, Mutesi Denyse, Ishimwe Divine,Ishimwe Meryse, Kamikazi Celia, Kirezi Rutaremara Brune, Mutegwantebe Chanice, Marebe Benitha, Mulisa Rose Mary, Ingabire Gaudence, Nishimwe Naomi.

Aba baje basanga abandi bavuye mu ntara enye z’u Rwanda bagera kuri 34 bose hamwe bakaba babaye 54.

Aba nibo bazatorwanywamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero bakanavamo Nyampinga w’u Rwanda 2020 n’ibisonga bye.

Abakobwa 20 bahagarariye Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2020

Ibyishimo ni byose ku bakomeje



UKO IRUSHANWA RYAGENZE

Imvura nyinshi i Kigali

13:00 Mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali harimo na Remera ahari kubera injonjora hisutse imvura nyinshi, ivanzemo n’umuyaga.

Iyi mvura yari imaze umwanya munini yakubye, igeze hasi mu gihe igikorwa cyo kwandika no gupima abakobwa cyari kirimbanyije ku buryo nta ngaruka zikomeye yaba yagize ku bagombaga kwitabira.

Mu cyumba kiri kuberamo injonjora biragaragara ko ubwitabire bw’abakobwa bitabiriye ijinjora ryo mu Mujyi wa Kigali buri hejuru, byibuze abagera kuri 50 bashobora kuba bageze aho ribera.

Abakobwa biteguye guhatanira guhagararira Umujyi wa Kigali
Umutoni Fidela uri i bumuso yigeze guhatana mu 2018 aratsindwa
ibyishimo n'amatsiko ni byose ku bakobwa bashaka guhagararira Umujyi wa Kigali

Ishimwe Naomi wamamaye kuri Instagram ni umwe mu baje guhatana



Kugira ngo umukobwa yemerewe guhatana agomba kuba afite ibyangombwa bisabwa



15:30: Abakobwa 31 nibo bemerewe kunyura imbere y’akanama nkempurampaka babanje gusobanuriwa uko baza kwitwara.

Iri jonjora rya gatanu rije rikurikira andi yabereye mu Ntara y’Uburengerazuba ahatowe batandatu, Amajyefpo ahagarariwe na barindwi, Amajyaruguru ahagarariwe na batandatu n’Uburasirazuba ahatowe abakobwa 15 bose hamwe bakaba ari 34.

Umujyi wa Kigali ari nawo murwa mukuru w’u Rwanda, uzwiho kugaragaramo abakobwa b’ubwiza buhebuje, ariko amateka agaragaza ko mu irushanwa rya Miss Rwanda utahiriwe kuko mu nshuro umanani iri rushanwa rimaze kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umukobwa umwe ari we wambitswe ikamba awuhagarariye.

Uwo ni Nimwiza Meghan ari nawe witegura gutanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yari amaranye umwaka akarishyikiriza murumuna we uzamukorera mu ngata.

Imvura nyinshi i Kigali

13:00 Mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali harimo na Remera ahari kubera injonjora hisutse imvura nyinshi, ivanzemo n’umuyaga.

Iyi mvura yari imaze umwanya munini yakubye, igeze hasi mu gihe igikorwa cyo kwandika no gupima abakobwa cyari kirimbanyije ku buryo nta ngaruka zikomeye yaba yagize ku bagombaga kwitabira.

Mu cyumba kiri kuberamo injonjora biragaragara ko ubwitabire bw’abakobwa bitabiriye ijinjora ryo mu Mujyi wa Kigali buri hejuru, byibuze abagera kuri 50 bashobora kuba bageze aho ribera.

Abakobwa biteguye gutanira guhagararira Umujyi wa Kigali
Umutoni Fidela uri i bumuso yigeze guhatana mu 2018 aratsindwa
ibyishimo n'amatsiko ni byose ku bakobwa bashaka guhagararira Umujyi wa Kigali

Ishimwe Naomi wamamaye kuri Instagram ni umwe mu baje guhatana



Kugira ngo umukobwa yemerewe guhatana agomba kuba afite ibyangombwa bisabwa



15:30: Abakobwa 31 nibo bemerewe kunyura imbere y’akanama nkempurampaka babanje gusobanuriwa uko baza kwitwara.

Mike Karangwa yakuwe mu kanama nkempurampaka asimburwa na Dr Higiro Jean Pierre. Mutesi Jolly na Evelyne Umurerwa bakomeje nk'ibisanzwe.

16:00 Iyampaye Keza Nadine niwe ubimburiye abandi. Avuze ko afite umushinga wo kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu yifashishije ubukangurambaga anyuza mu bitangazamakuru bitandukanye.

Avuze ko abakobwa batwaye inda zitateganyijwe azabafasha mu kubushyurira amashuri y’imyuga bakabasha kwiteza imbere.

Kabalisa Sada abajijwe icyo yakora mu rwego rwo gushyikira gahunda ya Visit Rwanda, asubiza ko yashishikariza abantu kugira isuku no kuyigirira aho bari kugira ngo bamukerarugendo biyongere. Ibisubizo bye ntabwo binyuze neza abakemurampaka.

Murerwa Blandine avuze ko impamvu ashaka kuba Miss Rwanda ari uko hari umusanzu ashaka mu guteza imbere igihugu abinyujije mu mushinga wo bujyanama mu mitekerereze.

Yasanze igihugu cyugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane mu miryango, ubusambanyi, ibiyobyabwenge n’ibindi kandi biterwa n’imitekerereze. Yatanga amahugurwa ku bayobozi batandukanye kugira ngo babe inzobere mu bujyanama mu mitekerereze bafashe abafite ibyo bibazo.

Teta Maureen Afite umushinga wo kurwanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu. Azakorana n’ingabo z’igihugu na Polisi mu kwigisha abanyarwanda gutera uturima tw’igikoni, gukorana n’abajyanama b’ubuzima bagakora ubukangurambaga bakigisha ingo uko bateka indyo yuzuye.

Abakemurampaka bo mu ijonjora rya Miss Rwanda i Kigali


Iyampaye Keza 


Kabali Sada


Murerwa Blandine

Kayiranga Mutoni Brigitte afite umushinga wo kurwanya icuruzwa ry’abantu. Avuze ko urubyiruko rwinshi rutazi ko iki kibazo gihari azafatanya n’izindi nzego mu kumenyekanisha.

Impamvu zitera icuruzwa ry’abantu harimo ubukene, no kuba bamwe batanyurwa n’ubuzima babayeho bakararikira kuba mu mahanga.

Kamikazi Celia abajijwe icyo abanyarwanda bazungurukira muri gahunda ya Connect Rwandaasubiza ko bazamenya byinshi bibera mu gihigu no hanze. Afite wo kugarura urubohero mu bakobwa.

Tuyishime Prisca afite umushinga wo kurwanya ibiyobyabwenge yifashishije ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, akaganiriza urubyiruko akamenya impamvu zituma babinywa nyuma akabagira inama n’uko babireka.

Umumararungu Ange Aline avuze ko afite umushinga wo gushishikariza abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kubika amafaranga no guhererekanya amafaranga.

Teta Maureen


Kamikazi Rurangirwa Nadege



Kayiranga Mutoni Brigitte

Mutegwantebe Chanice 


Kamikazi Celia


Isimbi Ange aramutse abonye amahirwe yo kuba Miss Rwanda 2020 yateza imbere ubuvuzi aho yakangurira abanganga bakorera mu mahanga kuza mu Rwanda aho kujya kwivuriza mu mahanga.

Ishimwe Sada afite umushinga wo wo kwita ku basaza n’abakecuru bari hejuru y’imyaka 70 batagifite imbaraga zo kwikorera. Yabegera akabaniriza, abadite ubushobozi bwo kujya kwa muganga bakabagezayo.

Uyu mushinga avuze ko azawushyira mu bikorwa yifashishije urubyiruko rutandukanye.

Marebe Benitha avuze ko impamvu yashatse guhatana muri Miss Rwanda ari uko yujuje ibisabwa, byari inzozi ze ndetse hari umushinga afite ushobora gutanga umusanzu mu guteza imbere igihugu.

Afite umushinga wo gushinga amahuriro mu rwego rw’uturere aho abafite ubumuga bazajya ruhurira rugatanga ibitekerezo byakubaka igihugu.

Mumararungu Shakira afite umushinga wo guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda n’umuco. Azashyiraho isomero rimwe muri buri murenge, gushaka abashesha akanguhe bakavuga amateka y’u Rwanda akandikwa.

Mumararungu Shakira aranabyinnye mu kwerekana ko hari ibyo azi ku muco nyarwanda.

Utamiliza Ella Peneave avuze ko ubushakashatsi yakoze yasanze inda zitateganyijwe mu bangavu ziri kwiyongera, akaba yarahisemo guhangana ni iki kibazo. Avuga ko imiryango ikwiye kongera kwigisha abana babo bakiri bato.

Umubyeyi Mugisha Christelle afite umushinga wo gukangurira urubyiruko n’abanyarwanda kwihangira imirimo, ibintu asanga byagira uruhare mu mutekano w’igihugu.Mpingazima Josephine usanzwe ari umunyamideli avuze ko abaye Miss Rwanda 2020 yazenguruka mu mashuri yigisha ibyiza by’ibikorerwa mu Rwanda bakikuramo imyenda ikorerwa mu mahanga.

Tuyishime Prisca

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan ari gukurikira iri jonjora

Umumararungu Ange Aline


Isimbi Ange

Ingabire Winifrida

Niyigena Sada

Ishimwe Divine 


Ishimwe Meryse umushinga wo kuzamura ubukungu bw’igihugu agabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Tuza Prime Rose avuze ko afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo ariko uburyo awusobanuyemo ntabwo binyuze abakemurampaka.

Uwimpaye Marlene avuze ko ikintu yasangiza umunyamahanga waba uje mu Rwanda bwa mbere ari uko umugore yahawe agaciro, igihugu kiri gutera imbere mu ikoranabahanga, u Rwanda ari igihugu kirangwa n’isuku nyinshi kikaba kinarwanya ruswa ku rwego rwo hejuru.

Nishimwe Naomi avuze ko afite umushinga wo yatanga umusanzu abinyujije mu mushinga we ari wo kugabanya agahinda gakabije mu rubyiruko, agashyirirwaho urubuga rwo kwisanzuriraho abantu bakavuga ibibazo byabo.

Kayiranga Tona Nelly afite umushinga wo kwimakaza ururimi rw’ikinyarwanda ashishikariza ababyeyi gukundisha abana babo gukoresha neza ururimi rw’ikinyarwanda neza.

Umulisa Rose Mary afite umushinga wo kurwanya imirire mibi mu bana kuko ari bo Rwanda rw’ejo. Azifashisha umugoroba w’ababyeyi akabigisha uko bateka indyo yuzuye, no kugira isuku.

19:23: Abakobwa bose bamaze kubazwa, abakemurampaka bagiyen kwiherera ngo batangaze abemererwa gukomeza mu kindi cyiciro.

Marebe Benitha 

Mumararungu Shakira


Utamuriza Ella Denaeve


Umubyeyi Mugisha Christelle

Uwamahoro Alice

Ishimwe Meryse

Tuza Prime Rose

Ingabire Gaudence

Irasubiza Alliance

Uwimpaye Marlene

Nishimwe Naomi


Mutesi Denyse



Gaju Evelyne

Kayiranga Tona Nelly

Kirezi Rutaremara Brune

Umulisa Rose  Mary






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MPAZAYABO ELIAS4 years ago
    ABAKOBWA BACU NIBEZA WAGIRANGO NI INDABO.GUSA AYA MARUSHANWA MUMIRENGE NTASHYIRWAMO INGUFU MUMANUKE MUBATINYURE
  • Narambefrancois4 years ago
    No26 niwe ubahigarwose
  • Inkindi4 years ago
    Mutegwantebe???? Ehhh iryo zina niry’imandwa azarihinduze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND