Umuraperi Jay Pac yatangaje ko akomeje gukora ku muzingo (album) wa gatatu, uzaba udasanzwe ndetse ahamya ko ari album y’ibihe byose.
Jay Pac yasohoye album ya mbere tariki 11 Nzeri 2020, umunsi
unahura n’isabukuru ye y’amavuko. Iyi album yise ‘Ijabiro’ yari igizwe
n’indirimbo icumi, ndetse ayishyira ku mbuga zitandukanye zicuruza imiziki.
Tariki 17 Mutarama 2024 ni bwo Jay Pac yongeye guha abakunzi
be album ya kabiri yise ‘Mwana wa mama’, yo ikaba igizwe n’indirimbo umunani.
Album ya kabiri ya Jay Pac yitwa Mwana wa mama
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Jay Pac yatangaje ko
kuri ubu akomeje gukora kuri album ye ya gatatu avuga ko izaba idasanzwe, ati: ”Izaba ari iy’ibihe byose!”.
Avuga ko iyi album izaba iriho udushya twinshi, dore
ko izagaragaraho abahanzi babiri bakomeye mu Rwanda, umuraperi wo muri Uganda,
ndetse yavuze ko ari album izaba iriho injyana zo mu bwoko bwose ku buryo buri
wese mu njyana akunda azabonaho indirimbo imukora ku mutima.
Kugeza ubu hari indirimbo zigera kuri eshatu zimaze kujya
hanze zizaba ziri kuri iyi album, arizo ‘Too many nights’ Jay Pac yakoranye na
Kagarara ndetse na Icenova, ‘Buracya ndino’ ndetse na ‘Amahoro y’umutima’ nayo
yakoranye na Icenova ari nayo iherutse kujya hanze.
Jay Pac avuga ko nta gihindutse iyi album irajya hanze muri uyu mwaka wa 2025, ikaba ari album abakunzi be bakwitegaho kuryoherwa n’umuziki w’umwimerere mu njyana zitandukanye.
Jay Pac yijeje abakunzi be kuryoherwa na album ye ya gatatu
Kanda hano urebe indirimbo 'Amahoro y'umutima' Jay Pac aherutse gushyira hanze
TANGA IGITECYEREZO