Kigali

Amerika: Faustin watangiranye n'indirimbo yise Forever mu mwuga wo kuririmba afite intego yo kubaka imitima y'abakundana - Yumve

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:16/01/2020 11:39
1


Mugiraneza Faustin ni mushya mu ruhando rwa muzika y'u Rwanda, gusa yari asanzwe akora muzika mu buzima bwe bwa buri munsi gusa ntabashe gushyira ahagaragara ibikorwa bye. Mu ntangiriro z'umwaka mushya 2020, Faustin yashyize ku mugaragaro indirimbo nshya ibimburiye izindi yise Forever.



Mugiraneza Faustin w'imyaka 22 y'amavuko, uba ku mugabane wa AMERIKA , yabwiye umunyamakuru wa INYARWANDA ko kwandika iyi ndirimbo ari igitekerezo cyamujemo kuko abona mubyukuri urukundo arirwo rugize ikiremwa muntu. Ati: " Icyanteye kwandika iyi ndirimbo ni uko numvaga nshaka gutanga umusanzu ku bakundana, kuririmba Forever nibutsaga abakundana by'ukuri kubana burundu bagakundana urudashira."

Forever n'indirimbo igaruka ku nkuru y'umusore wishimira uruundo arimo ndetse anyuzwe narwo, agasezeranya umukunzi we ko azamukunda ubuzira herezo. Faustin ni umunyeshuri mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza ndetse akabifatanya no gukora muzika.

Yakomeje adutangariza ko n'ubwo atangiriye ku ndirimbo z'urukundo azagenda aririmba no kuzihimbaza Imana. Ati: " Yego nshobora gukora indirimbo yo guhimbaza Imana kuko nayo n'ubutumwa bwiza burya njye mbona no kwigisha abantu urukundo njye mbifata nka Gospel, byanjemo nayo nayikora kuko ni ubutumwa bwubaka."


Indirimbo Forever yakozwe na Iyzo Pro naho amashusho yayo biteganijwe ko azajya ahagaragara muri Werurwe 2020. Bamwe mu bahanzi bakinjira muri muzika Nyarwanda usanga bacika intege vuba ndetse bakanakora ibikorwa byinshi mu ntangiriro y'uyu mwuga, nyuma ugasanga bacitse intege, ntumenye irengero ryabo. Faustin yizeza abakunzi be ko azaharanira guhozaho akabasaba kumushyigikira ndetse abizeza ko hari ibikorwa byinshi biri mbere abafitiye. 

Kanda hano wumve indirimbo 'Forever' ya Faustin







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukararwabishingwe5 years ago
    Uyu musaza aje neza kabisa!!! Birababaza kubona umwana nk’uyu ufite ijwi ryiza gutya iyo impano ze adakomeje kuzikoresha!! Umva musore muto Isi ikeneye abantu nkamwe ureke za nkorabusa ntavuze nzavumba...thanks inyarwanda.com



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND