Umurundi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali, agomba kugaruka mu Rwanda nyuma yo gutsindwa igeragezwa yakoreraga mu gihugu cya Ghana mu ikipe ya Ashanti Kotoko yari yamwifuje ariko igasanga nta bushobozi afite bwo kuba umukinnyi wayo.
Kwizera
Pierrot w’imyaka 28 y’amavuko, wari amaze
icyumweru akora igeragezwa mu mujyi wa Kumasi, ntabwo yashoboye kwemeza
umutoza nubwo yagiye yigaragaza mu myitozo by'umwihariko mu gutera imipira
y’imiterekano neza, ariko baje gusanga ari ku rwego ruri hasi mu muvuduko n’imbaraga
ndetse na tekinike bari bamutegerejeho bahitamo kumubwira ko yakwigarukira muri
AS Kigali.
Pierrot
wari umaze igihe kitari gito yaravunitse nyuma yo kugurwa na AS Kigali mu mwaka
ushize, yashatswe n’umutoza wa Asante Kotoko bakoranye muri Oman gusa
ntiyabashije gutsinda igeragezwa yari yahawe.
Ikinyamakuru
Sportsnetgh cyo muri Ghana nacyo gihamya ko uyu mukinnyi yananiwe kwiyereka Staff
technique ya Asante Kotoko, ngo bahita bamusaba kwisubirira mu Rwanda.
Ikipe
ya AS Kigali yari kugabana na Kwizera Pierrot 50-50 ku mafaranga yari kugurwa
n’iyi kipe yo muri Ghana gusa ntibyakunze ariyo mpamvu agomba kuza gukomeza
akazi muri iyi kipe y’umujyi wa Kigali.
Kwizera Pierrot utarakiniye AS Kigali umukino n’umwe mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda 2019-2020, yitezweho gufasha byinshi iyi kipe mu gice cya kabiri cya shampiyona.
Kwizera Pierrot yatsinzwe igeragezwa muri Asante Kotoko
TANGA IGITECYEREZO