Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera Fc butangaza ko bwamaze kumvikana na rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Sina Jerome, wagiriye ibihe byiza mu Rwanda by'umwihariko ubwo yakinaga muri Rayon Sports, akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.
Ubuyobozi
bw’ikipe ya Bugesera FC butangaza ko Sina Jerome ari umukinnyi wabo, nyuma y'uko
umutoza Masudi Djuma yamushimye, agahita anasinya amasezerano y’umwaka umwe,
nubwo bitarashyirwa ahagaragara kubera ko isoko ryo kugura abakinnyi baturutse
hanze y’u Rwanda ritarafungurwa, kandi hakaba hakiri ibyangombwa bitaraboneka
kugira ngo abe umukinnyi wa Bugesera FC wemewe.
Umunyamabanga
akaba n’umuvugizi wa Bugesera FC, Bwana Sam Karenzi aganira na Inyarwanda,
yavuze ko kuri ubu Sina Jerome ari umukinnyi wa Bugesera Fc, bikaba bizashyirwa
ahagaragara ubwo isoko ryo ku bakinnyi bo hanze rizaba rifunguye.
Yagize
ati”Sina Jerome ubu tuvugana ni umukinnyi wa Bugesera FC. Twamushimye, ni umwe
mu bakinnyi bazadufasha muri iki gice cya kabiri cya shampiyona nihatagira
igihinduka. Turateganya kumusinyisha amasezerano y’umwaka umwe ubwo isoko ry’abakinnyi
bavuye hanze rizaba rifunguye, kandi ni umukinnyi w’umuhanga, ufite
ubunararibonye kandi uzi gutsinda. Tumwitezeho kuzadutsindira ibitego byinshi,
kuko n’amasezerano ye nicyo avuga “Contrat de performance”, ni umwe mu
bakinnyi twitezeho kuzadufasha mu gice cy’ubusatirizi cyane”.
Sina
Jérôme yageze mu Rwanda bwa mbere mu
mwaka wa 2009, aho yari aje gukinira Rayon
Sports anayigiriramo ibihe byiza, ariko nyuma aza gusubira muri Congo muri St Eloi Lupopo ariko yari agifite
amasezerano ya Rayon Sports.
Mu
mwaka wa 2013, yagarutse mu Rwanda akinira Police FC mbere y'uko iyi kipe
itandukana n'abanyamahanga bose yari ifite muri 2014, ahita asubira muri Rayon
Sports. Muri 2014, Sina yagaragaye muri Vital'O y' i Burundi, aho atatinze dore ko yanagiye gukora igeragezwa muri Tanzania mu ikipe ya Yanga Africans ariko
birangira adahawe amasezerano.
Bugesera
Fc kuri ubu ibarizwa ku mwanya wa Gatandatu muri shampiyona y’icyiciro cya
mbere mu Rwanda, aho ifite amanota 23 mu mikino 16, ni ikipe yiyubatse cyane
muri uyu mwaka, aho ifite intego yo
kuzasoza shampiyona mu makipe ane ya mbere nkuko bitangazwa n’umunyamabanga w’iyi kipe Sam Karenzi.
Sina
Jerome abaye umukinnyi wa Gatatu Bugesera Fc isinyishije nyuma yuko igice
kibanza cya shampiyona kirangiye, dore ko yamaze guha amasezerano Kuame Kouakou dyhno wavuye muri Kiyovu Sports
ndetse na Tanyi Ziada Douglas wavuye muri Athletico Semu FC.
Sam
Karenzi atangaza ko Bugesera Fc itegereje undi rutahizamu uzaturuka muri
Nigeria kugirango bashyire akadomo ku igura ry’abakinnyi, ubundi bakomeze
urugamba rwo gushaka umwanya mwiza muri shampiyona y’u Rwanda 2019-2020.
Biteganyijwe
ko abakinnyi bavuye hanze y’u Rwanda bujuje ibisabwa bazemererwa gukina muri
shampiyona y’u Rwanda guhera tariki 17/01/2020.
Sina Jerome yakiniye Rayon Sports
Sina Jerome yakiniye ikipe y'igihugu Amavubi Stars
TANGA IGITECYEREZO