Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Lesotho, Leslie Notsi, yemeje ko umukino wo ku wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025, uzaba ukomeye cyane ubwo bazaba bahatana n’Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ikipe ya Lesotho, izwi ku izina rya ‘Crocodiles’, yatsinzwe n’u Rwanda igitego 1-0 mu mukino wabaye ku wa 11 Kamena 2024, aho Jojea Kwizera yatsinze igitego rukumbi cyafashije Amavubi gutahana intsinzi.
Kuri ubu, Lesotho iritegura
kwishyura ubwo izaba isura u Rwanda kuri Stade Amahoro.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Notsi yavuze ko biteguye guhura
n’ikipe ikomeye kandi iri ku rwego rwo hejuru.
Leslie Notsi yagize ati “U Rwanda
ruyoboye itsinda kandi rwitwaye neza, rutsinda amakipe akomeye nka Afurika
y’Epfo na Nigeria mu mikino y’amajonjora ya AFCON. Birumvikana ko bizadusaba
gukora cyane kuko tuzi neza ko ari umukino ukomeye.Gusa natwe tumenyereye
guhangana n’amakipe akomeye, bityo tuzagerageza gukora ibishoboka byose kugira
ngo dutahane intsinzi.”
Muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, u Rwanda
ruri ku mwanya wa mbere mu Itsinda C n’amanota arindwi (7), mu gihe Lesotho
ruri ku wa Kane n’amanota atanu (5).
Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro, aho Abanyarwanda bitezweho kuzashyigikira ikipe yabo nk’uko bisanzwe, kugira ngo Amavubi yongere kwigaragaza nk’ikipe ikomeye muri Afurika.
Amavubi yenda gucakirana na Lesotho mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026
Umutoza Wa Lesotho yatangaje ko mu kazi kabakomereye harimo no gukina n'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO