RFL
Kigali

The Blessing Family na Himbaza Club yavuzwe cyane muri East Africa’s Got Talent bateguye Iserukiramuco ry’imbyino

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/01/2020 9:56
0


Itsinda rya The Blessing Family na Himbaza Club yagize izina rikomeye binyuze mu irushanwa ry’umuziki rya East Africa’s Got Talent bageze kure imyiteguro y’Iserukiramuco ry’umunsi umwe rya Foundation of Praise Festival.



Iri serukiramuco rizaba ku wa 26 Mutarama 2020 kuri Christian Life Assembly (CLA Nyarutarama) aho kwinjira ari 2,000 Frw mu myanya isanzwe na 5, 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Semayange Octave Umuyobozi wa The Blessing Family yabwiye INYARWANDA ko amezi atanu ashize bategura iri Serukiramuco kandi ko guhuza imbaraga na Himbaza Club bashatse guhuza umurishyo w’i Burundi n’imbyino z’umuco nyarwanda ndetse n’izigezweho kugira ngo batange ibyishimo.

Yagize ati “…Twararebye tubona niba twebwe dushobora kubyina ibintu byose dukeneye abandi bakora ibitandukanye n’ibyacu tubona Himbaza Club nk’uko dusanzwe turi n’inshuti tubona dukoranye iki kintu cyaba cyiza kurushaho.”

Yavuze ko uretse Himbaza Club bari no gushaka uko batumira itsinda ry’ababyinnyi babyina imbyino zo muri Botswana babarizwa mu Rwanda. Octave avuga ko iri Serukiramuco ari mwanya mwiza ku bakunda imbyino zitandukanye zo mu bihugu bitandukanye.

The Blessing Family yateguye iki gitaramo yabonye izuba ku wa 16 Werurwe 2010. Yashinzwe mu murongo wo gufasha urubyiruko rwari rusanzwe rubyina imbyino zisanzwe (Secular) n’abandi bari bafite impano ariko batabonerwa uburyo bwo kuzikoresha bahimbaza Imana.

Yatangijwe n’abahungu barindwi igenda yaguka ubu igizwe n'abantu 35 barimo abahungu n’abakobwa. Mu gihe bamaze bitabiriye ibikorwa byinshi birimo igikorwa cyo gusoza irushanwa rya Chan, Jamafest n’ibindi.

Iri tsinda kandi rimaze gutaramira mu Burundi no muri Uganda. Bamaze gutwara ibihembo bibiri birimo nk’itsinda rya mbere mu kubyina mu gihugu ndetse bakoze ibitaramo bitatu ku rwego mpuzamahanga bahuriyemo n’abahanzi bo mu bindi bihugu.

Rifite intego yo gutoza abanyamuryango bose kuba abigishwa ba Kristo Yesu; gutanga ubutumwa impande zose z’Isi binyuze mu mpano zo kubyina ndetse no 'guhinyuza urubyiruko rugenzi rwabo ko impano zose rufite zakoreshwa mu nzu y’Imana bigahindura ubuzima bwa benshi baza kuri Kristo Yesu’.

Himbaza Club itsinda rigizwe ahanini n'Abarundi b'impunzi baba mu Rwanda ryavutse mu 2008 i Bujumbura mu Burundi. Yatangiye gukorera mu Rwanda, ku wa 06 Kamena 2015 itangijwe n’abasore b’impunzi z’abarundi bahungiye mu Rwanda bahoze bavuze ingoma muri Himbaza y’i Burundi.

Ni itsinda ry’Abakristo rigizwe n’abantu 16 rihimbaza Imana binyuze mu kuvuza ingoma n'’imbyino gakondo zikomoka i Burundi. Rimaze kugaragara mu bikorwa byinshi haba mu Rwanda, Kenya na Tanzania.

Ryatumiwe mu biterane binini harimo nka ‘Afrika Haguruka’ itegurwa na Zion Temple, ‘Africa Harvest’ itegurwa na Bethel church hamwe n'igitaramo nka ‘Overflow’ cya Heavenly melodies, ‘East Africa wedding Show’, ‘East Africa Tarama Festival’…

Iri tsinda kandi ryavuzwe cyane mu mpera z’umwaka ushize mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent’ bitabiriye ryabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Babashije kugarukira muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa.

Himbaza Club imaze kugirira umubare munini w’abayikunda mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ku bw’impano bafite yo guhimbaza Imana n’umurishyo w’ingoma kandi bakabikora mu ntego yo guhindura imyumvire n’imyitwarire y’urubyiruko bagendeye ku ndangagagiciro za gikirisitu.

The Blessing Family yahuje imbaraga na Himbaza Club yavuzwe cyane muri East Africa’s Got Talent bategura Iserukiramuco

Himbaza Club yavuzwe cyane mu irushanwa rya Africa's Got Talent ryegukanwe n'abanya-Uganda

The Blessing Family yateguye iri serukiramuco imaze imyaka icyenda itanga ibyishimo mu mbyino zitandukanye


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND