RFL
Kigali

Will Smith ku rutonde rw’abakinnyi ba filimi banze gukina mu ma filimi atandukanye bikarangira izo filime zibaye ubukombe

Yanditswe na: Gentillesse Cyuzuzo
Taliki:6/01/2020 15:29
0


Imwe mu myanya ikomeye mu ma filimi atandukanye yakabaye yarakinwe n’abakinnyi batandukanye n’abo twabonye bazikinnye. Abakinnyi nka Angelina Jolie na Nicholas Cage banze gukina muri firimi nka 'Gravity' na 'Lord of the Rings' zaje no gutsindira ibihembo bizwi nka 'Oscar'.



Abakinnyi bamwe bagiye birukanwa mu ma filimi babaga bari gukina, bamwe bakanga gukina kubera izindi filimi babaga barimo abandi banze gukina kubera ibyo babaga batabashije kumvikana naba nyir’amafirimi. Bamwe kandi bicuza kuba baranze kujya mu ma filimi amwe n'amwe.

Leonard DiCaprio yanze gukina muri filimi yitwa ‘’Boogie Nights.’’ Uyu mwanya byaje kurangira ukinwe na Mark Wahlberg. Nyuma yo kumubona muri firimi yitwa ‘’The Basketball Diaries,’’ Paul Thomas Anderson yasabye DiCaprio ko yaza gukina muri ‘’Boggie Nights.’’ Dicaprio yarabyanze ahubwo ajya gukina muri firimi ‘’Titanic,’’ gusa asaba Thomas Anderson ko bakoresha inshuti ye banakinanye muri ‘’Basketball Diaries’’ Mark Wahlberg.

Nyuma yo gusohoka kwiyi firimi Dicaprior yatangaje ko yayikunze cyane ndetse yicuza kuba ataremeye kuyikinamo, nu ubwo inshhuti ye Mark nayo yayikinnyemo neza. Dicaprio kandi yanze gukina muri firimi ya Lionsgate yitwa ‘’American Psycho’’ aho yagombaga kwishyurwa akayabo ka $20 miliyoni.

Denzel Washington yari kuba ariwe Detective David Mills muri firimi yitwa ‘’Se7en.’’ Uyu mwanya byaje kurangira ukinwe na Brad Pitt. Washington yakabaye ariwe wakinnye mu mwanya wa Brad Pitt. Ariko, yaje kwanga gukina muri iyi firimi ‘’Se7en’’ ahubwo birangira agiye gukina muri ‘’Devil in a Blue Dress.’’

Nyuma y’uko iyi firimi Se7en isohotse, Washington yatangaje ko yicuza ikosa yakoze ryo kutayigaragaramo, aho ngo yakekaga ko itazaba ari nziza bityo nta bantu benshi yumva bazayireba.

Al Pacino yanze gukina muma firimi menshi, harimo na ‘’Star Wars: Episode IV.’’ Uyu mwanya byaje kurangira ukinwe na Harrison Ford. Al Pacinoyatangaje ko yakabaye ariwe wakinnye ari Han Solo muri Star Wars kuko ngo yari yabisabwe ariko akabyanga.

Yanatangaje kandi ko yanze gukina muri firimi nka ‘’Apocalypse Now’’ ndetse no muri ‘’Pretty Woman.’’ Byaje kurangira ikinwe na Marlon Brando ndetse na Richard Gere.

Angela Basset yanze gukina ar Leticia muri ‘’Monsters Ball’’. Uyu mwanya byaje kurangira  ukinwe na Halle Berry. Angela Basset yanze gukina muri yi firimi ngo kubera ko yabonye umwanya bari kumuha ngo akinemo utesha agaciro. 

Aganira n’ikinyamakuru cya Newsweek yagize ati ‘’ ntago nge nari gukina ndi indaya ( nubwo muri rusange atariko muri firimi uwo mwanya ukinwe) sinari kubikina kuko niyo shusho batubonamo nk’abagore b’abiraburakazi.’’

Nubwo bwose Angela yanze gukina muri iyo firimi, uwakinnye m’umwanya yari gukinamo ariwe Berry Halle yaje guhabwa igihembo cya Oscar nk’umukinnyi mwiza w’umugore wakinnye neza muri firimi.

Sandra Bullock yanze gukina muri ‘’ The Matrix’’ ari Neo. Uyu mwanya byaje kurangira ukinwe na Keanu Reeves. Nk'uko byatangajwe n’uwatunganyije iyi firimi Lorenzo di Bonaventura, ngo bashakaga gukoresha umwe mubakinnyi bakomeye agakina ari Neo, niko gusaba Sandra Bullock ko yakina muri uwo mwanya. 

Di Bonaventura yatangaje kandi ko bari biteguye uyu mwanya kuwuha umugore akawukina mugihe Sandra yari kubyemera n’ubwo muntangiriro uyu mwanya bumvaga wakinwa n’umugabo. Sandra yarabyanze birangira uyu mwanya ukinwe n’ueo bakinanye muri ‘’Speed’’ Keanu Reeves.

Will Smith yanze gukina muri ‘’Django Unchained’’ no muri ‘’The Matrix’’Umwanya we muri ‘’Django’’ wakinwe na Jamie Foxx. Will Smith yamaze igihe kinini aganira n’umuyobozi wiyi firimi Quentin Tarantino, gusa birangira atemeye gukina kubera kutumvikana k’uburyo inkuru yiyi firimi igomba kuba imeze.

Will Smith yashakaga ko inkuru y’iyi firimi iba iy’urukundo aho kuba iyo kwihorera. Will Smith, nk’umukinnyi wari ukomeye muri myaka y’i 1990 nyuma ya firimi yari amaze gukinana na Michael Bay ‘’Bad Boys,’’ yasabwe gukina muri ‘’The Matrix’’ ari Neo ariko arabyanga.

Smith yanze gukina muri ‘’The Matrix’’ ahubwo ajya gukina muri firimi y’uwayoboye ‘’Men In Black’’ ( n’ubundi Will Smith yari yakinnyemi). Iyi firimi yiswe ‘’Wild Wild’’ iri ikinnye m’uburyo bwa firimi zisekeje.

Nyuma y’aya mafirimi yombi ko ajya ahagaragara ‘’Wild Wild’’ Will Smith yahisemo gukinamo ntiyakunzwe nk’ujo byari byitezwe, ahubwo ‘’The Matrix’’ irakundwa cyane ndetse ininjiza arenga $463 miliyoni.

Nicolas Cage yanze gukina muri ‘’ The Lord of the Rings’’ aho yari gukina ari Aragorn. Uyu mwanya byaje kurangira ukinwe na Viggo Monrtensen. Aganira na Newsweek, Nicolas yatangaje ko yanze gukina muri ‘’The Lord of the Rings’’ kubera ko nta bushake yari afite bwo kuyikinamo.

Yagize ati ‘’ hari ibintu byinshi byari biri kuba m’ubuzima bwange muri kirya gihe, byatumye ntari kujya kure y’umuryango wanjye mu igihe cy’imyaka itatu.’’ Yongeraho ko atigeze yicuza kuba atarkinnye muri iriya filimi, kuko ngo n’ubundi yayikunze nk’umufana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND