RFL
Kigali

Kizito Mihigo yasangiye Noheli n'ubunani n'abanyeshuri yigishaga amasomo ya muzika-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/01/2020 12:04
0

Umuhanzi Kizito Mihigo uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Amahoro y’Imana’, yasangiye Noheli n’Ubunani n’abanyeshuri yigishaga asomo ya muzika bari bamaze amezi abiri.Mu kiganiro na INYARWANDA, Kizito Mihigo yavuze ko ibi bikorwa yari amazemo iminsi byamubereye umwanya mwiza wo gusangira n’aba banyeshuri iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani.

Amasomo ya muzika yasojwe ku wa 02 Mutarama 2020 aho yaberaga muri Centre Christus i Remera mu Mujyi wa Kigali. Kizito avuga ko amasomo yagenze neza kandi ko ari no gushaka ubushobozi bwatuma yigisha muzika n’abanyeshuri babarizwa mu Ntara.

Mu muhango wo gusoza aya masomo, Kizito Mihigo yifurije umwaka mushya muhire wa 2020 aba banyeshuri abateguza gukomeza kwiga muzika mu kiruhuko cy’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020.

Kuri Noheri, uyu muhanzi yafashe amajwi ya bamwe mu banyeshuri baririmba indirimbo za Noheli. Ati “Nta byiza wabona biruta gusangira Noheli n’Ubunani n'abana, kuko n'ubundi uba ari umunsi mukuru wabo".

Kizito Mihigo yatangiye iki gikorwa mu kwezi kwa karindwi ubwo abanyeshuri bari mu biruhuko bito, ubu bikaba ari ku nshuro ya kabiri asubitse aya masomo ya muzika atanga mu biruhuko.

Uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo “Amahoro y’Imana” kandi, avugamo ko umurimo wa Kiliziya Gatorika wo kwigisha urukundo rwa kivandimwe, wabaye umusanzu mwiza mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize.

Iyi ndirimbo yaje ikurikira “Sugira Usagambe Rwanda” nayo Kizito Mihigo yagizemo uruhare ubwo yayisubiragamo afatanije na Ngabonziza Augustin wayihimbye mu myaka ya 1980.

Kizito Mihigo yasoje amasomo ya muzika ku banyeshuri babarizwa mu Mujyi wa Kigali

Uyu muhanzi avuga ko ari gushaka ubushobozi kugira ngo yigishe muzika n'abanyeshuri babarizwa mu NtaraKANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'GLORIA' YASUBIWEMO NA KIZITO MIHIGO N'ABANYESHURI YIGISHAGA MUZIKATANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND