RFL
Kigali

Rugwiro wari umaze iminsi 17 afungiye i Rubavu yarekuwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/01/2020 16:26
0


Myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Hervé, wari umaze iminsi 17 afungiwe i Rubavu, yafunguwe, nyuma y’umwanzuro watangajwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2020, uyu mukinnyi akaba ashijwa kwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.



Mu rubanza rwabaye ku wa Kabiri, Ubushinjacyaha bwamureze ibyaha byo kwambuka umupaka nta byangombwa nta n’uburenganzira bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka afite, bwamusabiye gufungwa by’agateganyo.

Umwunganizi wa Rugwiro mu mategeko, Me Zitoni Pierre Claver usanzwe ari Umunyamategeko wa Rayon Sports, yavuze ko Rugwiro nta cyaha amubaraho kuko ikarita y’itora ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ayifite mu buryo bwemewe n’amategeko akaba ayimaranye igihe kinini.

Yari yasabye urukiko kureba neza mu bushishozi bwarwo byibuze rugatanga n’ingwate zitandukanye kuko hari umubyeyi we, umuryango mugari wa Rayon Sports ndetse na we ubwe (umunyamategeko) bamukeneye kandi biteguye kumwishingira.

Umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni uko uyu mukinnyi wa Rayon Sports arekurwa, agakomeza gukurikiranwa ari hanze.

Rugwiro Herve Amadeus amaze iminsi17 afungiye mu karere ka rubavu,  nyuma yo gufatirwa ku mupaka muto uhuza u Rwanda na DR Congo uherereye i Rubavu, tariki ya 17 Ukuboza 2019, ubwo yambukaga  agana mu Rwanda.

Rugwiro akaba yarageze muri Rayon Sports muri Nyakanga uyu mwaka, aho yayisinyiye imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na APR FC.


Nyuma yo kumara iminsi 17 afunze, Rugwiro Herve yarekuwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND