Nyuma y’ibimaze iminsi bivugwa ko Rayon Sports igiye kugurisha Kimenyi Yves na Yannick Bizimana, Perezida w’iyi kipe Munyakazi Sadate yavuze ko ari ibihuha, kandi ko bamwe mu bari kubikwirakwiza bagomba kwitegura kwerekana uko bakoresheje umutungo w’iyi kipe mu myaka ishize.
Munyakazi
ntiyavuze mu mazi abagize uruhare mu gukwirakwiza ibi bihuha gusa ariko yatunze
agatoki abahoze bayobora Rayon Sports
kuko yongeyeho ko bagomba kwitegura kugaragaza uko bakoresheje umutungo w’ikipe
kandi ngo si kera.
Abinyujije
ku rukuta rwe rwa Twitter Sadate Munyakazi yagize ati “Mperutse kumva Inkuru
z’impuha ko tugiye gutanga Kimenyi na Yannick ... abavuga ibi ni ba bandi
bashaka kuturangaza, icyo nzi neza nuko ntazahemukira abangiriye ikizere, mu
gihe abo baturangaza bo bakwitegura kwerekana uko bakoresheje umutungo wacu mu
myaka yashize KDI SI CYERA.”
Mu
minsi ishize yari yongeye kwibasira abahoze bayobora Rayon Sports, ubwo
yabashinjaga gushaka kuvangira ubuyobozi no guteza umwiryane n’umwuka mubi muri
iyi kipe.
Yagize
ati”Inyeshyamba ni iki? Ngo ishyamba muri Rayon Sports ntirijya ricika,
tuzaritema niturangiza dutwike ibihuru byaryo. Twe turi tayali, abarwanya Rayon
Sports bitege ko turi tayali”.
Rayon
Sports yasoje imikino y’igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa Gatatu,
aho ifite amanota 31, ikaba irushwa na APR FC ya mbere amanota 6, iratangira
imikino y’igice cya kabiri cya shampiyona kuri iki cyumweru yakira Gasogi
United kuri Stade ya Kigali.
Ubutumwa bwa Sadate Munyakazi
TANGA IGITECYEREZO