Rayon Sports iri mu myiteguro yo gutangaza abakinnyi bashya mu rwego rwo gutangira ibikorwa byo kugura abakinnyi muri uku kwezi kwa Mutarama 2025.
Iyi kipe iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda 2024/25, yari imaze
iminsi icecetse ku isoko ry’igura n’igurisha, ariko kugeza ubu ifite
abakinnyi b’ibikaka bari gukoramo igeragezwa.
Mu bakinnyi bari gukora igeragezwa muri Rayon Sports harimo Umunyatanzaniya ukiri muto Raymond Lolendi Ntaudyimara, wakiniraga JKU yo muri Zanzibar.
Uyu mukinnyi w’imyaka 19 akina mu mwanya w’umusatirizi (Centre Forward) kandi yagaragaje ubushobozi mu marushanwa akomeye. Yabaye mu ikipe yitabiriye imikino ya CAF Champions League 2024/25, aho yakinnye umukino wo mu ijonjora rya mbere bahura na Pyramids FC.
Raymond ni umwe mu bakinnyi bashimishije umutoza mu myitozo ya mbere yabaye kuri uyu wa
Kabiri.
Undi mukinnyi ni Malick Ntamba Musikwabo, rutahizamu ukina ku ruhande rw’ibumoso ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Malick
w’imyaka 20, yavutse ku wa 9 Ugushyingo 2004, akaba yari asanzwe akinira OC
Muungano yo mu Mujyi wa Bukavu. Uyu nawe yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri
kandi nawe akaba yakoze ibyashimishije umunya Brazil utoza Rayon Sports.
Amakuru InyaRwanda yizeye ni uko aba bakinnyi bombi Raymond Lolendi
Ntaudyimara na Malick Ntamba Musikwabo bamaze kunezeza umutoza wa Rayon Sports
bikaba biri kuganirwaho ngo ku ikubitiro bashyire umukono ku masezerano ya
Rayon Sports muri uku kwezi kwa Mutarama.
Rayon Sports ni ikipe yasoje igice cya mbere cya shampiyona iri ku mwanya
wa mbere. Ni igikombe ishaka gutwara kuko iheruka igikombe cya Shampiyona ya
2018.
Rayon Sports kandi iri mu
myiteguro yo gucakirana na Police Fc muri kimwe cya kabiri mu gikombe cy’Ubutwari,
ikaba ishaka kuzayikuramo ngo irebe ko yazacakirana na APR FC mu mukino wa
nyuma mu gihe APR FC yaba yabashije gusezerera AS Kigali.
Ntamba Muskwabo Malick mu bakinnyi byitezwe ko basinyira Rayon Sports
Rymond Lolend Ntawudyimara nawe ari mu bakinnyi bategerejwe gushyira umukono ku masezerano ya Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO