Kepler WBBC iri kwitegura gutangira shampiyona ya 2025 ya Basketball yaguze umunya Cameroon Josiane Tcheumeleu witezweho kuzayifasha cyane.
Mu gihe habura iminsi mike ngo Shampiyona ya
Basketball itangire, amakipe atandukanye arimo kwitegura mu buryo bukomeye
hagamijwe kwigaragaza neza muri uyu mwaka w’imikino.
Kepler WBBC, ikipe iri kwitegura umwaka wayo wa kabiri mu marushanwa, yakomeje ibikorwa byo kwiyubaka izana Umunya-Cameroun Josiane Tcheumeleu.
Uyu mukinnyi ukina mu mwanya w’Umu-Guard, yari asanzwe
akinira FAP yo mu gihugu cye cya Cameroon aho yagaragaje ubuhanga budasanzwe.
Josiane kandi afite amateka akomeye kuko yabanje gukinira Avenir de Rennes Basket mu Bufaransa.
Yamenyekanye cyane ubwo
yitabiraga imikino ihuza ibihugu bikoresha Igifaransa, yabereye i Kinshasa muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2023, aho yerekanye impano ye
ikomeye mu mukino wa Basketball.
Kuri ubu, uyu mukinnyi yamaze kugera i
Kigali aho ari gukorana imyitozo na bagenzi be mu rwego rwo kwitegura neza
Shampiyona izatangira ku wa 25 Mutarama 2025.
Mu mwaka ushize w’imikino, Kepler WBBC yagaragaje imbaraga nyinshi, isoza ku mwanya wa gatatu.
Uyu mwaka barifuza
kugera ku ntsinzi kurushaho, bakaba biteguye guhura na The Hoops mu mukino wa
mbere wa Shampiyona uzabera muri Kepler College ku wa Gatandatu tariki ya 25
Mutarama 2025 saa Cyenda.
Umunya Cameroon Josiane Tcheumeleu yiyongereye mu bakinnyi Kepler WBBC izifashisha muri shampiyona
TANGA IGITECYEREZO