RFL
Kigali

'Anbody' ya Burna Boy na 'Iron Man' ya Rema ku rutonde rw’indirimbo Barack Obama yakunze muri 2019

Yanditswe na: Gentillesse Cyuzuzo
Taliki:31/12/2019 11:38
0


Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yashyize ku rukuta rwe rwa twitter urutonde rw’indirimbo yakunze mu mwaka wa 2019. Kuri uru rutonde benshi batunguwe kuko hariho indirimbo batatekerezaga ko uyu mugabo yaba yarumvise. Uru rutonde rugizwe n’indirimbo 35 harimo ebyiri z’abahanzi bakomoka muri Nigeria.



Izo ndirimbo z'abahanzi bo muri Nigeria zanyuze umutima wa Barack Obama ni Anybody ya Burna Boy ndetse n’iyitwa Iron Man y’umuhanzi Rema. Umuziki ni ubugeni butagira imipaka kandi butanavangura, kubera ko abantu bumva indirimbo zitandukanye bakazikunda kandi zidaturuka aho bo batururka.

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanzwe unazwiho gukunda umuziki, yasangije abamukurikira ku rubuga rwa twitter urutonde rw’indirimbo zamushimishije muri uyu mwaka turi gusoza. Mu ndirimbo yakunze harimo 2 z'abahanzi bo muri Nigeria.

Aba bahanzi babiri ni bo bahanzi bonyine bo muri Nigeriya bari kuri uru rutonde. Anybody ya Burna Boy iri no kuri alubumu ye yise ‘’African Giant,’’ yamuritse uyu mwaka.

Burna Boy yahiriwe n’umwaka wa 2019

Iyi ni imwe muri alubumu ye yasohotseho indirimbo zakunzwe cyane nka ‘’Killin Dem’’ yakoranye na Zlatan, hariko kandi Anybody, Dangote ndetse n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi.

Muri Kanama uyu mwaka, ni bwo indirimbo ya Rema 'Iron Man' yagiye hanze. Uyu muhanzi akaba ari we mushya Don Jazzy aheruka gusinyinsha,  akaba ari ubwa kabiri Barack Obama ashyize iyi ndirimbo ku rutonde rw'izo yakunze.

Rema uri gutanga icyizere mu bakizamuka mu muziki wa Nijeriya

Iyi ndirimbo 'Iron Man' Barack Obama yakunze ntabwo iri mu zakunzwe cyane z’uyu muhanzi kuko ubu indirimbo y’uyu musore ikunzwe cyane muri iyi minsi ni iyitwa 'Dumebi'.

Rema ni umwe mu bahanzi bakizamuka muri Nigeria batanga icyizere muri iyi minsi. Ntibitangaje ko umuziki wo muri Nigeria waba uri kumenyekana ku isi hose, kuko abahanzi bo muri iki gihugu bagenda batsindira ibihembo bikomeye cyangwa se bakaba mu bahatanira bimwe mu bihembo bikomeye ku isi nka Burna Boy uherutse guhatanira ibihembo bya ‘Grammy.

Urutonde rw’indirimbo Barack Obama yakunze muri 2019:

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND