RFL
Kigali

Muhire Jean Paul yatorewe kuba visi Perezida wa Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/12/2019 16:18
0


Kuri uyu wa kane habayeho igikorwa cyo kuzuza imyanya muri komite y’ikipe ya Rayon Sports FC, nyuma y’uko abari baratowe muri Nyakanga uyu mwaka badakomeje gukorana nyuma y’ibibazo n’akajagari byavuzwe muri iyi kipe mu mezi macye ashize byatumye bamwe begura biba ngombwa ko hashakwa abajya muri iyo myanya.



Nyuma yo kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe ku bayobozi bakuru b'ikipe ya Rayon Sports, bagatangira kwitana ba mwana ku makosa ndetse n'umusaruro mubi wari muri iyi kipe mu mezi macye ashize, mu gihe umwuka wari utangiye kuba mubi mu ikipe, bamwe mu bayobozi bakuru barahagarikwa abandi barasezera, hagombaga kuzuzwa iyo myanya bavuyemo.

Nsekera Muhire Jean Paul niwe watorewe kuba Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports asimbuye Twagirayezu Thadee wari weguye kuri uyu mwanya, naho Furaha Jean Marie Vianney  uvuye muri Fan Club yitwa The Blue Winners, yatorerwa kuba Visi Perezida wa kabiri, akaba yasimbuye uwari watowe ariko ntatangire imirimo ye witwa Prosper Muhirwa.  Martin Rutagambwa nawe yinjiye muri komite y’ikipe ya Rayon Sports nk’umujyanama wa Perezida mu bijyanye na Tekinike, akaba asimbuye Eric Nsabimana watandukanye n’iyi kipe nawe mu minsi ishize..

Muhire Jean Paul yari asanzwe ari umunyamabanga wa Rayon Sports. Muri komite yacyuye igihe yari umubitsi wa Rayon Sports. Asanzwe ari Perezida wa Gikundiro Forerver Group, Fan Club ya Rayon Sports kuva muri 2013 yashingwa niwe ukiyiyobora.

Igice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, cyarangiye Rayo Sports iri ku mwanya wa Gatatu aho mu mikino 15 yakinnye yatsinzemo 9, inganya 4, itsindwa imikino 2, ikaba ifite amanota 31, ikaba irushwa na APR FC iri ku mwanya wa mbere amanota 6.


Muhire Jean Paul yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports


Furaha JMV yatorewe kuba Visi perezida wa kabiri wa Rayon Sports


Martin Rutagambwa yatorewe kuba umujyanama mu bya tekinike







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND