RFL
Kigali

'Bad Boys for Life' na 'Fast & Furious 9' ku rutonde rwa filime utagomba gucikwa zizasohoka muri 2020

Yanditswe na: Gentillesse Cyuzuzo
Taliki:24/12/2019 9:32
1


Abakunzi benshi ba sinema bategerezanyije umwaka wa 2020 amashyushyu bitewe n’uko zimwe muri filime nyinshi zifite abakunzi benshi zizasohoka muri uwo mwaka. Hategerejwe cyane filime nka No Time to Die yakinywe na James Bond ikayoborwa na Cary Fukunaga.



Izindi filime zitegerejwe cyane ni nka Bad Boys, Legally Blonde, Tom Cruise nawe azaba agarutse muri Top Gun: Maverick n’izindi. Kuva Mutarama kugera mu Ukuboza 2020 hazasohokamo ama filime meza yari ategerejwe n’abantu batari bake.

Bad Boys for Life

Iyi film yayobowe na Adil El Arbi afatanyije na Bilall Fallah, abakinnyi b’imena bayo ni Will Smith ndetse na Martin Lawrence. Biteganyijwe ko izasohoka muri Mutarama 17.

Bad Boys ndetse na Bad Boys II zishobora kumvikana nka film zishaje, ariko ni film zafashe umwanya ukomeye mu mitima y’abakunda film z’imirwano ndetse zinasekeje, ubushakashatsi bwagaragaje ko izi filime zigikunzwe ku kigero cya 78%. Nubwo Michel Bay wayoboye ibice bya mbere by’iyi filime atagaragaye muri Bad Boys for Life, haracyari icyizere n'ubundi ko iyi nayo izaba nziza nk’iza mbere bitewe n’uko iri gutungwanya n’umuntu w’umuhanga ari we Jerry Bruckheimer ndetse ikaba yaranayobowe na Adil El Arbi afatanyije na Bilall Fallah bayoboye n’ubundi indi filime yakunzwe Black and Gangstar.

Fantasy Island

 

Iyi filime yayobowe na Jeff Wadlow, irimo abakinnyi nka Lucy Hale, Maggie Q (Nikita), Portia Doubleday, Charlotte McKinney, Michel Pena ndetse na Michel Rooker. Izasohoka muri Gashyantare 14. Ku bantu bafite imyaka itandukanye bashobora kwibuka agakinamico kacaga ku ma television atandukanye kitwaga Fantashy Island. Blumhouse yaje gufata umwanzuro wo kuhindura ako gakinamico mo film iri mu bwoko bw’iziteye ubwoba (horrow movie) ariho igitekerezo cyo gukora iyi filime cyavuye.

A Quiet Place Part II

Iyi filime yayobowe na John Krasinski, irimo abakinnyi bakomeye nka Emily Blunt, Noah Jupe na Cillian Murphy, izajya ahagaragara muri Werurwe 20. Ku barebye igice cya mbere cy’iyi filime basigaranye amatsiko y’uwacanaga umuriro abantu baboneraga ahirengeye, bishobora kuzasobanuka muri iki gice cya kabiri. Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo hatangajwe ko John Krasinski azandika iki gice cya kabiri nyuma haza kumenyekana ko ari nawe uzakiyobora, ndetse ko na Emily Blunt azakomereza ku mwanya yakinnyemo mu gice cya mbere.

Mulan Iyi filime yayobowe na Niki Caro, ikaba irimo abakinnyi bakomeye nka Jet Li, Donnie Yen, Gong Li na Yifei Liu, izasohoka muri Werurwe 27. Iyi filime izayoborwa n’umuyobozi wabigize umwuga wanayoboye andi mafilime nka; Whale Rider na North Country. Umukinnyi w’imena uri muri iyi filime ni Liu Yifei aho azaba ari kumwe n’abandi bakinnyi nka Jet Li na Donnie Yen. Iyi filime yitezweho kuzaba imwe mu mafilime meza y’umwaka wa 2020.

No Time To Die

Iyi filime yayobowe na Cary Fukunaga, irimo abakinnyi nka Daniel Craig, Ralph Fiennes, Rami Malek, Naomi Harris, Lea Seydoux, Ben Whishaw, Rory Kinnear, Jeffrey Wright, Ana de Armas ndetse na Lashana Lynch. Izasohoka muri Mata ku itariki 8.

Iyi James Bond ya 25 irimo Daniel Craig uri gukina James Bond ku nshuro ya gatanu ishobora kuba ari nayo akinnye ya nyuma. Rami Malek uherutse guhembwa nk’umukinnyi wa filime mwiza w’umwaka nawe azagaragara muri iyi filime aho akina ananiza Daniel Craig.

Legally Blonde 3


Iyi filime yayobowe na TBD, umukinnyi w’imena ni Reese Witherspoon, izasohoka muri Gicurasi ku itariki 8. Reese Witherspoon ukina ari Elle Woods yaherukaga kugaragara muri Legally Blonde 2: Red, White and Blonde mu myaka 15 ishize. Uyu mukinnyi wa filime wanahawe igihembo cya Oscar yari akumbuwe cyane n’abantu batari bake bamukunze mu bice byabanje by’iyi filime.

Fast & Furious 9


Iyi film iyoborwa na Justin Li, izagarukamo abakinnyi bakomeye nka; Vin Diesel, Lucas Black na Tyrese Gibson. Izasohoka muri Gicurasi ku itariki ya 22. Iyi film iri mu zikunzwe aho yagiye inahembwa ibihembo bitandukanye nka; MTV Movie na TV awrds iri mu zitegerejwe cyane mu mwaka utaha.

Top Gun: Maverick


Iyi filime yayobowe na Joseph Kosinski irimo abakinnyi bakomeye nka Tom Cruise, Jennifer Connelly, Miles Teller, Monica Barbaro n’abandi. Izasohoka muri Kamena ku itariki 26.

Nyuma y’imyaka 31 iyi filime ya Top Gun iragarutse. Ntabwo iyi film yari izwi n’abantu benshi gusa kuri iyi nshuro umuyobozi wayo yifashishije abakinnyi bagezweho harimo n’abakizamuka nka Miles Teller. Tom Cruise agaruka muri iyi film atwara imodoka, akina umukino w’amaboko ndetse anatwara indege nk’umusazi.

Ghost Busters: Afterlife

Iyi filime yayobowe na Jason Reitman, irimo abakinnyi nka Carrie Coon, Finn Wolfhard, Mckenna Grace ndetse na Paul Rudd, izasohoka muri Nyakanga 10. Ntabwo hatangajwe byinshi ku kuntu iyi filime izaba imeza uretse ko Finn Worfhard na Grace bazakina bavukana bafite umubyeyi umwe ari we Carrie Coon.

Eternals


Iyi filime yayobowe na Chloe Zhao, irimo abakinnyi b’imena nka; Angelina Jolie, kumail Nanjiani, Kit Harington na Brian Tyree Henry. Izasohoka mu Ugushyingo tariki 6. Muri make iyi film ivuga ku bantu baba bafite imbara z’ubudapfa zibafasha guhindura ikiremwamuntu ndetse no guhindura amateka ku isi. Iyi filime irimo kandi abakinnyi bakinnye muri Game of Thrones nka Richard Madden na Kit Harington.    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TUYISENGE ERIC4 years ago
    NSHAKAFILM





Inyarwanda BACKGROUND