Kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro ubuyobozi bw’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bwari bwatumiyemo itangazamakuru, hagarutswe ku buryo umwaka wa 2019, harebwa ku byagenze nabi, n’ibyagenze neza, ariko amarozi ni kimwe mu byagaragaye muri 2019, kiri no kuvugutirwa umuti uzatuma gicika burundu mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Muri
iyi nama idasanzwe yateguwe na FERWAFA hagamijwe kurebera hamwe uko ibibazo
biri mu mupira w’amaguru mu Rwanda byakemuka no kurebera hamwe ibijyanye na
gahunda z’iterambere ry’umupira w’u Rwanda zigeze, Perezida wa FERWAFA,
Sekamana Jean Damascene yavuze ko muri rusange umupira w’amaguru mu Rwanda
uhagaze neza gusa ko hataburamo udukosa tumwe na tumwe, ariko ko bagiye kubishakira
igisubizo kirambye.
Agaruka
ku kibazo cy’amarozi avugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Sekamana yagize ati,
“Ikibazo cy’amarozi turi kukivugutira umuti, kuko ntibyaba ngo turebere. Abantu
bakora ibi ntitwabirebera kuko byatugeza ahabi nta terambere byatugezaho. Hari
ikiri gukorwa, gusa ibintu ntibyakorwa hutihuti, bisaba ko tugenza gahoro
kugira ngo hanashakwe ibimenyetso simusiga bigaragaza koko igikorwa, hari
abagira ngo ntitubizi cyangwa bakagira ngo turabyirengagiza, siko biri kuko
buri wese wagaragara ko abifitemo uruhare azahanwa kandi by’intangarugero."
Agaruka
ku kibazo cyo kwitwara nabi kw’ikipe y’igihugu Amavubi, ngo gishingiye ahanini ku mitegurire y’ikipe
aho iyi kipe yagiye gukina amarushanwa amwe n’amwe nta ngengo y’imari yagenewe.
Sekamana
ati, “Imbogamizi zatumye ikipe y’igihugu ititwara neza harimo kuba imikino yo
gushaka itike y’igikombe cya Afurika (CAN) n’iyi igikombe cy’isi nta ngengo
y’imari minisiteri ya siporo yari yarateguye.”
Yunzemo
ko kuba nta ngengo y’imari yari yarateguwe byatumye ikipe ititegura neza
byatumye itsindwa imikino ibiri ibanza yo gushaka itike yo gukina imikino ya
nyuma ya CAN izabera mu gihugu cya Cameroon.
Agaruka
ku cyibazo cy’imisifurire kimaze iminsi kivugwa cyane aho amakipe atsindwa
akavuga ko yasifuriwe nabi ndetse hakaba hari n’abasifuzi babihaniwe, Umuyobozi
ushinzwe komisiyo y’abasifuzi muri FERWAFA Bwana Gasingwa Michel, yavuze ko
ikibazo atari imisifurire mibi ahubwo ari imyumvire mibi abantu bishyizemo.
Yagize
ati, “Buri wese arashaka kwisifurira, umuntu arajya mu kibuga atinya abasifuzi
kurusha ibindi bibera mu kibuga. Sinavuga ngo nta makosa ahari ariko tugendeye
uko ahandi bimeze ntabwo duhagaze nabi. Ahandi haba na VAR (video assistant
referee). Ikibazo cy’imisifurire kiri mu mitwe y’abantu kurusha ibibera mu
kibuga.”
U
Rwanda rwishimira ko muri gahunda yo kuzamura abakiri bato hari umusaruro
byatanze aho ikipe y’abatarengeje imyaka 15 (Amavubi U15) yatahanye umwanya wa
gatatu muri CECAFA.
Gusa
mgo haracyari imbogamizi zo kuba amakipe menshi y’abato (Academies) nta
byangombwa afite ndetse n’ibikorwa remezo bikaba bikiri hasi. Gusa ikibazo
cy’ibikorwa remezo bikiri bike ku bakiri bato kiri gushakirwa umuti urambye
hifashishijwe amafaranga atangwa na FIFA ku bufatanye n’uturere dutandukanye.
Cyari ikiganiro cyitabiriwe n'abayobozi bakuru muri FERWAFA, bari bavuye mu nama idasanzwe yiri shyirahamwe
Abayobozi ba FERWAFA mu bice bitandukanye bari bahari
Perezida wa FERWAFA Ret. Brig.Gen Sekamana Jean D'amascene asobanura uburyo amarozi avugwa mu mupira w'u Rwanda yahagurukiwe
Umuyobozi Ushinzwe komisiyo y'abasifuzi muri FERWAFA Bwana Gasingwa Michel avuga ku misifurire mu Rwanda muri uyu mwaka
Cyari ikiganiro cyitabiriwe n'abayobozi hafi ya bose ba FERWAFA
TANGA IGITECYEREZO