RFL
Kigali

CECAFA 2019: Uganda yatwaye igikombe cya 15 mu mateka inyagiye Eritrea, Kenya isoza ku mwanya wa Gatatu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/12/2019 19:14
1


Ikipe y’igihugu ya Uganda y’umupira w’amaguru izwi nka Uganda Cranes, yatwaye irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati, rya CECAFA Senior Challenge Cup 2019 itsinze Eritrea ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma, wakinwe ku gica munsi cy’uyu wa Kane ku kibuga cya Lugogo i Kampa.



Ni umukino wari ukomeye cyane bigendanye n’uburyo ikipe y’igihugu ya  Eritrea yigaragaje mu mikino y’amatsinda kugeza ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma, gusa ariko abazi neza ikipe y’igihugu ya Uganda, bavugaga ko nta kosa yakora ibona igikombe kandi iri mu rugo inafite umurindi w’abafana.

Gusa ariko usuzumye imigendekere y’umukino mu minota 90, ni umukino woroheye ikipe y’igihugu ya Uganda yatsinze abanya Eritrea ibitego 3-0, inayitwara igikombe.

Ibitego bya Uganda Cranes byatsinzwe na Bright Anukani ku munota wa 32’, Mustafa Kizza atsinda icya kabiri ku munota wa 68’, na Joel Madondo ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 88’ bityo Uganda ihita itwara igikombe cy’irushanwa bari bakiriye, kikaba cyabaye igikome cya 15.

Uganda Cranes yahise ishyiraho agahigo k’igihugu gitwaye iri rushanwa inshuro nyinshi kuruta ibindi bihugu byo mu karere kuko yujuje ibikombe 15 mu mateka.

Ikipe y’igihugu ya Eryhtrea yasoje ku mwanya wa kabiri mu gihe Tanzania yasoje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Kenya ibitego 2-1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Uganda ikaba yambuye igikombe cya CECAFA igihugu cya Kenya cyari cyaritwaye ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa, rikaba ryari ryabereye muri Kenya.


Uganda Craines begukanye igikombe cya 15 mu mateka


Abakinnyi ba Uganda bifotoreza ku gikombe begukanye


Abakinnyi ba Uganda bari bishimye nyuma yo kwegukana igikombe cya CECAFA 2019

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndipatric feristasio kwikipeyanje uganda4 years ago
    Uganda nzakurwinyma





Inyarwanda BACKGROUND