RFL
Kigali

Etincelles yahagaritse Mutebi Rashid imushinja ubusinzi n’ubugambanyi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/12/2019 15:16
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles, buratangaza ko bwamaze guhagarika rutahizamu wabo Rashid Mutebi, imikino itanu adakina akaba ashinjwa kugambanira iyi kipe mu mikino ibiri baheruka gukina, aho bivugwa ko hari amafaranga yakiriye ngo adatsinda, ndetse kandi ngo akomeje kugaragaza ubusinzi bukabije.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo hamenyekanye inkuru y’ihagarikwa rya rutahizamu wa Etincelles  Mutebi, ukunze kuvugwaho ubusinzi, rimwe na rimwe bijya bituma anata akazi, ngo akaba yaragiriwe inama kenshi n’abatoza be ndetse n’ubuyobozi kugira ngo ahindure imyitwarire ariko bikaba byaranze, akaba ariyo mpamvu yanyujijweho akanyafu.

Bikaba bibaye nyuma yo kunganya na Musanze FC 0-0 ku mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, ariko uyu rutahizamu akaba yari yabanje kubwira abatoza ko adashaka gukina uyu mukino, bamubwiye ko agomba kuwukina anashyirwa mu bakinnyi 11 batangiye mu kibuga kuri uwo mukino. Nyuma y’iminota 20 gusa yahise asimbuzwa nyuma yo kunenga imikinire Mutebi yagaragaje.

Umuyobozi  wungirije mu ikipe ya Etincelles, Gafora Aboulkarim yemereye inyarwanda ko uyu mukinnyi yahagaritswe azira imyitwarire igayitse idakwiye umukinnyi wa Etincelles yagaragaje.

Yagize ati, “Rachid twamuhagaritse imikino itanu nyuma yo kuba yarafashe amafaranga ngo adatsinda ibitego ndetse n’ubusinzi bukabije muri bagenzi be.”

Mutebi Rashid yahakanye yivuye inyuma ibyaha ashinjwa n’iyi kipe, avuga ko ahubwo yifuza gusesa amasezerano afitanye na Etincelles yamuhagaritse.

Yagize ati “Kurya amafaranga ntabyo nakoze kuko n’ubwo bavuga ko nkunda gusinda ariko narazaga nkabatsindira, ndi kurengana, kugira ngo mpagarikwe imikino itanu nzira ubusa twasesa amasezerano dufitanye”.

Iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 19, iyi kipe kandi yamaze gutandukana n’uwahoze ari umutoza wayo Seninga Innocent mu minsi ishize.


Mutebi arashaka gusesa amasezerano afitanye na Etincelles


Etincelles Fc yatangiye shampiyona neza ariko umusaruro ugenda ugabanyuka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND