Kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Arena haratangira imikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), ikipe ya Patriots ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino yahize kwitwara neza, igakomeza mu kindi cyiciro kizakinwa mu mwaka wa 2020.
Ni
imikino iteganyijwe gutangira kuri uyu
wa Kabiri tariki ya 17 kugeza ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, imikino
yose ikazajya ibera mu nzu y’imyidagaduro ya Kigali Arena hazakinirwa imikino
yo mu itsinda H yo gushaka itike y’iri rushanwa ryashyizweho na NBA ku
bufatanye na FIBA Afrique.
Mu
kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, Umuhuzabikorwa wa Komite iri
gutegura iri rushanwa, Ntaganda Ernest, yavuze ko imyiteguro igeze kure ndetse
buri munsi hazajya haba imikino itatu uretse ku wa Gatanu hazaba ikiruhuko,
anashimangira ko iri rushanwa riteguye neza kandi rizagenda neza.
Yagize
ati, "Imyiteguro imeze neza. Kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa gatatu
hazajya haba imikino itatu guhera saa 15h00’. Umukino wa nyuma uzajya uba saa
20:00 ari nabwo Patriots BBC izajya ikina nk’ikipe iri mu rugo. Ku wa Gatanu ni
akaruhuko mu gihe kuwa Gatandatu no ku Cyumweru hazaba imikino ya ½ n’iya
nyuma. Muri rusange irushanwa riteguye neza, kandi twizeye ko n’imigendekere
yaryo izaba myiza kurushaho”.
Umuyobozi
ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe ya Patriots BBC, Kalimba Richard,
yavuze ko iyi kipe yiteguye neza kandi ko ifite abakinnyi bakomeye ndetse bose
bakaba bameze neza, aboneraho umwanya wo gusezeranya abanyarwanda umusaruro
mwiza muri iri rushanwa.
Yagize
ati, "Ikipe yiteguye neza, abakinnyi bose bameze neza. Mu mikino
ibanziriza shampiyona abakinnyi bacu
birindaga imvune kuko twashakaga ko baba bameze neza mu gihe BAL yatangiye.
Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko dufite ikipe ikomeye n’abakinnyi twongeyemo
bazadufasha cyane. Nta kibazo dufite, turizeza abanyarwanda ko muri iri
rushanwa tuzavanamo intsinzi.’’
Kalimba
yavuze ko nubwo iyi kipe yatandukanye na Mwinuka Henry wayitoje mu ijonjora rya
mbere, bafitiye icyizere umutoza Carley Francis Odhiambo na Liz Mills
umwungirije.
Visi
Perezida wa kabiri wa FERWABA ushinzwe amarushanwa, Nyirishema Richard, yavuze
ko mu makipe arindwi yo hanze byari byitezwe ko azitabira, atandatu ari yo yamaze
kugera mu Rwanda, kandi ari nayo azakina iri rushanwa kuko ikipe ya KPA yo muri Kenya itazitabira iri rushanwa,
byanatumye haba impinduka mu mipangire y’imikino.
Mu
makipe umunani yo mu gace k’Uburasirazuba azakinira i Kigali muri iri jonjora
rya kabiri, Patriots BBC yashyizwe mu itsinda A aho iri kumwe na JKT yo muri
Tanzania, University of Zambia Pacers na GNBC yo muri Madagascar.
Itsinda
B rigizwe na City Oilers yo muri Uganda, Ferroviario de Maputo yo muri
Mozambique, Kenya Ports Authority yo muri Kenya na Cobra Club yo muri Sudani
y’Epfo.
Muri
aya makipe umunani, abiri muri buri itsinda azakomeza muri ½, aho atatu ya
mbere azabona itike yo gukina umwaka usanzwe w’imikino wa Basketball Africa
League (BAL), guhera muri Werurwe 2020.
Muri
iri rushanwa Patriots BBC izakoresha abakinnyi 14 aribo: Sagamba Sedar, Ndizeye
Dieudonné, Hagumintwali Steven, Ruzigande Ally, Kenneth Gasana, Mugabe
Aristide, Kasongo Junior Aubin, Munyandamutsa Sanny, Ishimwe Didier, Makiadi
Michael Ongea, Nijimbere Guibert, George Wilbert JR Blakeney, A’Darius Lamar
Pegue na Mukama Jean Victor.
Mu
mukino wayo wa mbere uzaba kuri uyu wa Kabiri, Patriots BBC izahura na JKT yo
muri Tanzania.
Imikino nyafurika ya BAL igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere
Visi perezida wa kabiri muri FERWABA ushinzwe amarushanwa Nyirishema Richard
Ntaganda Ernest, umuhuzabikorwa wa komite iri gutegura iri rushanwa
Nshuti Thierry uyobora ishami ryo kwamamaza muri Banki ya Kigali
TANGA IGITECYEREZO