Ubukwe ni kimwe mu bimenyetso biranga ubumwe bw’abantu babiri bakundana ndetse baba biyemeje kuzabana akaramata, bakamarana ubuzima bwose basigaje mu isi, gusa hari ikintu kimwe kibasha gusenya uwo mubano ukarimbuka burundu.
Navar Herbet, umugabo ukiri muto w’imyaka 22 y’amavuko
wari uzwi cyane mu mikino ya rugby yarwaye cancer yo mu bwonko, akimara
kubimenya ahitamo kumara iminsi asigaje kubaho anezerewe n’inshuti n’umuryango
we batuye muri Nouvelle-Zélande, aha yabanaga n’umugore
we badasezeranye, aza kugira icyifuzo cy’uko basezerana ariko yari arembye
cyane.
Mu mbaraga nke yari afite yabifashijwemo n’abari
bamugaragiye baramurimbisha ajya mu birori bye n’umugore we Maia n’umwana umwe
bari bafitanye, byari ibirori by’akataraboneka, ibyishimo bivanze n’amarira
byari byose ku batashye ubu bukwe.
Nyuma y’umunsi umwe ubukwe burangiye, nibwo
humvikanye inkuru y’incamugongo aho umugore yandikaga ibaruwa y’akababaro ku
mbuga nkoranyambaga ati “Uyu munsi umutima wanjye uraremereye kandi ufite
intimba, nabuze inshuti yanjye magara, umugabo wanjye, se w’umuhungu wanjye”.
Bakimara gukora ubukwe Umugore we yahise ashyira
amashusho yabo ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byanejeje benshi ariko baganzwa n’amarira
kubera ukuntu umugabo yari arembye, aho benshi bemezaga ko bakundanaga by’ukuri.
Src: Le Journal de Montréal
TANGA IGITECYEREZO