Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe umenyerewe mu mukino wo gusiganwa ku magare, ukinira ikipe ya Benediction Excel Energy Club ndetse n’ikipe y’igihugu yasezeranye mu mategeko na Niyomubyeyi Joselyne bamaze imyaka ine bakundana.
Ni
umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2019, ku Biro
by’Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, aho Munyaneza Didier na Niyomubyeyi
Joselyne basezeraniye kuzabana.
Aba
bombi, bamaze imyaka ine bakundana,bikaba biteganyijwe ko bazasezerana imbere y’Imana tariki ya 28 Ukuboza 2019. Kuri
uwo munsi saa 09:00 ni bwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu Nzu
mberabyombi ya EAV Bigogwe mu gihe saa 13:00 bazasezerana imbere y’Imana muri
Paruwasi ya Kora (Mubyeyi Ugiribambe). Abatumiwe bazakirirwa mu Nzu Mberabyombi
ya Volcanoes Gate Motel.
Munyaneza
Didier w’imyaka 21 ni umukinnyi mpuzamahanga usiganwa ku magare kuva mu 2016,
aho yatangiriye muri Benediction Club ndetse akaba agikinira iyi kipe yashyizwe
mu cyiciro cy’amakipe akina amarushanwa yo ku migabane muri uyu mwaka
(Continental Team).
Mu
2017 yabaye uwa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa n’ibihe mu
batarengeje imyaka 23 n’uwa munani muri Tour du Rwanda.
Mu
mwaka ushize, Munyaneza yegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu
muhanda, aba uwa kabiri muri Africa Cup mu gusiganwa n’ibihe n’uwa karindwi mu gusiganwa
mu muhanda. Yakinnye kandi Shampiyona Nyafurika, aba uwa gatatu mu gusiganwa mu
muhanda mu batarengeje imyaka 23, muri Tour du Rwanda yabaye uwa munani naho
muri Tour de l’Espoir aba uwa cyenda.
Muri
uyu mwaka wa 2019, Munyaneza Didier ari mu bakinnyi bitwaye neza aho aheruka
kwegukana Tour du Sénégal yari yitabiriwe n’Ikipe ye ya Benediction Excel
Energy. Yabaye kandi umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri La
Tropicale Amissa Bongo, aho kuri ubu aherutse gutoranywa mu bakinnyi 15
bazavamo umukinnyi w’umwaka wa 2019 muri Afurika, akaba yaranegukanye acege
kamwe muri Rwanda Cycling Cup 2019.
Munyaneza
Didier akaba agiye gushing urugo mbere yo kwitabira amarushanwa akomeye
ateganyijwe kuba mu ntangiriro z’umwaka utaha, harimo na Tour du Rwanda 2020.
Munyaneza Didier arahirira kutazatetereza umukunzi we, ko azamuba hafi muri byose bakabana akaramata
Niyomubyeyi Joselyne imbere y'amategeko yemera ko azaba mutima w'urugo agakunda umugabo we
TANGA IGITECYEREZO