Arnaud Mugisha Gatera waryubatse ku izina rya Dj Marnaud, yatumiwe kuvanga umuziki mu gitaramo ‘My Music Festival 2019’ kizabera muri Nigeria cyatumiwemo Wizkid na Burnaboy bari mu bakomeye ku mugabane wa Afurika.
Iki gitaramo ‘My Music Festival 2019’ kizaba kuwa 14-15 Ukuboza 2019 mu nyubako ya Transcop Hilton Abuja muri Nigeria. Marnaud yanditse agaragaza ibyishimo yatewe no kuba agiye kuvanga umuziki mu gitaramo azahuriramo n’abanyabigwi mu muziki.
Ni ku nshuro ya kabiri Dj Marnaud agiye gucurangira muri Nigeria, kuwa 16 Ukuboza 2018 yifashishijwe mu gitaramo cyaririmbyemo Wizkid.
Dj Marnaud abarizwa mu itsinda rya Drema Team Djs ahuriyemo na Dj Miller ndetse na Dj Toxxyk. Muri Werurwe 2019 yacuranze mu gitaramo cyabereye mu Bubiligi cyari kiyobowe na Dj Princess Flor uheruka i Kigali mu gitaramo cyateguwe na ‘Label’ ya The Mane.
Uyu musore amaze iminsi akorana na Sosiyete y’itumanaho ya MTN mu bitaramo ‘Izihirwe na Muzika’ byagejejwe mu Ntara enye; Umujyi wa Kigali ni wo utahiwe.
Marnaud yanashyize imbere gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye. Yakoranye indirimbo ‘Reka turye show’ na Malaika, ‘Ribuyu’ yakoranye na Dj Pius, ‘Boku’ yakoranye na King James, ‘Bape’ yakoranye na Active n’izindi.
Ayodeji Ibrahim Balogun [Wizkid] uzaririmba muri iki gitaramo ni umunyamuziki uri mu bagezweho muri Afurika. Muri uyu mwaka wa 2019 amaze kuririmba mu bitaramo bikomeye byabereye ku migabane itandukanye, akunzwe mu ndirimbo nka ‘Forever’, ‘Ghetto Love’, ‘Fever’ n’izindi.
Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi ku izina rya Burna Boy, ni umuhimbyi w’indirimbo watangiye kumenyekana kuva muri 2012. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Like to Party’, ‘On The Low’ n’izindi. Album ye ‘African Giant’ yamushyize mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards.
Dj Marnaud yatumiwe kuvanga umuziki mu gitaramo kizabera muri Nigeria
Ni ku nshuro ya kabiri Dj Marnaud agiye gucurangira muri Nigeria
TANGA IGITECYEREZO