AS Kigali ikomeje kubera igitambo andi makipe, nyuma yo gutangira uyu mwaka w’imikino nabi, bikomeje kuyibera ihurizo nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Gicumbi FC ibitego 2-1, bikomeza gushyira mu kaga umutoza Eric Nshimiyimana ushobora kwirukanwa, ku bindi bibuga Rayon Sports yanyagiye Heroes mu gihe Mukura na Police FC zagabanye amanota.
Mu
mukino utari uryoheye ijisho wabereye kuri Stade ya Kigali, wahuje Gicumbi FC
na AS Kigali warangiye rutahizamu Dusange Bertin ababaje abanyamujyi nyuma yo
gutsinda ibitego 2.
Mu
gice cya mbere cy’umukino amakipe yombi ntiyabonye amahirwe yo gutsinda igitego
no kugera imbere y’izamu byabaye inshuro nke cyane, gusa ariko mu gice cya
kabiri cy’umukino amakipe yombi yagarutse akina umupira mwiza atangira no
gusatirana cyane, byatumye ku munota wa
75 atsinda igitego cya mbere cya Gicumbi FC ku burangare bwa ba myugariro ba
Police Fc, nyuma y’iminota itatu gusa Gicumbi yongeye kubona igitego kuri penaliti yatewe na
Dusange Bertin nyuma y’ikosa Nsabimana Eric yari amaze gukorera Nzitonda Eric.
Ku
munota wa gatatu mu minota ine bari bongeyeho nyuma yuko iminota 90 y’umukino irangiye,
Nsabimana Eric uzwi nka Zidane yatsinze igitego kimwe rukumbi cya AS Kigali,
umukino uhita urangira Gicumbi FC yegukanye intsinzi ya kabiri muri uyu mwaka w’imikino,
nyuma yuko bari baratsinze Espoir FC yonyine.
Gutsinda
uyu mukino byafashije Gicumbi FC kugira amanota umunani biyihesha uburenganzira
bwo kuva ku mwanya wa nyuma, kuko ubu yicaye ku mwanya wa 15 nubwo inganya
amanota na Heroes ariko Heroes ikaba irimo umwenda w’ibitego byinshi, mu gihe
AS Kigali yo iri ku mwanya wa 11 aho ifite amanota 13.
Heroes 1-4 Rayon Sports
Ni
umukino wari wabereye ku kibuga cy’I Bugesera Heroes isanzwe yakirira imikino
yayo, gusa ariko kuri iyi nshuro ntibyayiguye neza nyuma yo kunyagirwa na Rayon
Sports yashakaga gushimangira umwanya wa kabiri ibitego 4-1.
Ibitego
bya Rayon Sports byatsinzwe na Michael Sarpong ku munota wa 43 w’igice cya
mbere, mu gihe Bizimana Yannick yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 76 w’umukino,
Omar Sidibe yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 78, mu gihe Iranzi Jean
Claude yashyizemo agashinguracumu ku munota wa 80 w’umukino. Uwiduhaye Aboubakar niwe watsinze igitego cy’
impozamarira ku ruhande rwa Heroes.
Gutsinda
uyu mukino byafashije Rayon Sports gushimangira umwanya wa kabiri, aho yagize
amanota 28, ikaba iri inyumaho amanota 3 ku ikipe ya APR FC iyoboye urutonde
rwa shampiyona.
Police FC 2-2 Mukura VS
Uyu
niwo wari umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali saa
saba z’amanywa, warangiye amakipe aguye miswi ibitego 2-2 nyuma yuko Iradukunda
Bertrand afashije cyane Mukura kubona inota rimwe.
Police
FC yari mu rugo niyo yatangiye umukino neza ifungura amazamu hakiri kare ku munota wa 2’ ku gitego
cyatsinzwe na Songa Isaie nyuma y’uko Nshuti Savio Dominique yari ateye umupira
umunyezamu wa Mukura akawukuramo bityo Songa yungamo. Songa Isaie yongeramo ikindi gitego ku munota
wa 38’. Bajya kuruhuka Police Fc ariyo iyoboye.
Mu
gice cya kabiri, ku ruhande rwa Mukura umutoza Tony Hernandez yakoze impinduka,
Ndizeye Innocent yasimbuwe na Munezero Dieudonne, Lomami Frank aha umwanya Abdoul Muniru, Ntwari Evode yasimbuwe na Mbazumutima Mamadou.
Mu
gihe Haringingo Francis wa Police FC, yakuyemo Mpozembizi Mohammed wakinaga
inyuma iburyo ashyiramo Mucyo Derrick, Mico Justin asimburwa na Olivier
Usabimana mu gihe Songa Isaie yasimbuwe na Ndayishimiye Antoine Dominique.
Igice
cya kabiri Mukura yakinnye umupira mwiza ishaka kwishyura, icurika ikibuga
isatira cyane Police Fc byanatumye ku munota wa 66 Muniru Abdul wari winjiye mu
kibuga asimbuye atsinda igitego cya mbere cya Mukura ku burangare bwa ba
myugariro ba Police Fc, mu gihe ku munota wa 88 Iradukunda Jean Bertrand
yahagurukije abafana ba Mukura atsinda igitego cyiza cyane cya kabiri cyo
kwishyura , nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Police FC agatera ishoti rikomeye
cyane mu izamu. Byatumye iminota 90 y’umukino irangira amakipe agabanye
amanota.
Kunganya
uyu mukino byatumye Police Fc isigara kuko Rayon Sports yahise iyirusha amanota
abiri, ikaba iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 26.
Police
FC XI: Habarurema Gahungu Emmanuel (GK.1), Mpozembizi
Mohammed 21, Ndayishimiye Celestin 3, Moussa Omar 15, Nsabimana Aimable (C.13),
Eric Ngendahimana 24, Munyakazi Yussuf Lule 20, Mico Justin 10, Iyabivuze Osée
22, Nshuti Dominique Savio 27 na Songa Isaie 9
MVS
XI:
Iratugenera Edouard (GK,22), Hassan Rugirayabo 5, Mutijima Janvier 3, Ngirimana
Alex 15, Olih Jacques 19, Ramadhan Niyonkuru 23, Gael Duhayindavyi (C,8),
Ndizeye Innocent 7, Lomami Frank 14, Ntwari Evode 10 na Iradukunda Jean
Bertrand 17.
Dore uko imikino y’umunsi wa 13 wa
shampiyona yarangiye:
Kuwa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2019
APR FC 3-2 Gasogi United
Bugesera FC 0-0 Musanze FC
Etincelles FC 0-0 Sunrise FC
AS Muhanga 1-0 Kiyovu SC
Ku Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2019
AS Kigali 1-2 Gicumbi FC
Marines FC 0-0 Espoir FC
Police FC 2-2 Mukura VS
Heroes FC 1-4 Rayon Sports FC
TANGA IGITECYEREZO