Nyuma ya Omar Sidibe, Drissa Dagnogo wasinye mu minsi ishize, mu rwego rwo kongerera imbaraga ubusatirizi bwa Rayon Sports, abatoza b’iyi kipe batangiye gukoresha igeragezwa rutahizamu Mamady Barry wakiniye ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry y’abatarengeje imyaka 20 mu gikombe cy’isi mu 2017, uje mu Rwanda avuye mu Bufaransa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, saa 16:15 ni bwo uyu rutahizamu yasesekaye mu mujyi wa Kigali anakurikirana umukino Rayon Sports yanganyije na Police FC 0-0.
Nyuma
yo kuruhuka yahise atangira imyitozo na bagenzi be ku kibuga cyo mu Nzove, aho yatangiye akazi katoroshye ko kwigaragariza
Javier Martinez Espinoza n’abamwungirije kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza
2019.
Uyu
mukinnyi ukina ku mpande asatira ukinisha akaguru k’imoso yavutse tariki 22
Mutarama 1997. Kuko mu 2017 yari afite imyaka 20 yari mu bakinnyi ngenderwaho
b’ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry yabaye iya gatatu mu gikombe cya Afurika
cy’abatarengeje imyaka 20 cyegukanywe na Zambia.
Byamuhesheje
amahirwe yo gukina igikombe cy’isi cyabereye muri Korea y’epfo aho yisanze mu
itsinda rya mbere ririmo Korea yakiriye amarushanwa n’ibindi bihangange bya
ruhago nka Argentine n’u Bwongereza.
Nyuma
y’iki gikombe cy’isi Mamady Barry yagiye mu Bufaransa akora igeragezwa mu
makipe atandukanye yaho arimo; FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere na FC Sochaux
yo mu cyiciro cya kabiri ariko ntiyahirwa asubira iwabo aho yakinnye mu makipe
atandukanye arimo Soumba FC, Renaissance Football Club na Hafia FC.
Aya
makipe yayavuyemo asubira mu Bufaransa kongera kugerageza amahirwe biranamuhira
akinira ES Boulazac Isle Manoire FC yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa.
Iyi
kipe yayivuyemo mu mpeshyi y’uyu mwaka mbere yo kuza mu Rwanda, muri Rayon
Sports ikipe abona nk’inzira izamufasha kugera ku nzozi ze yifuza kugeraho.
Mamady
Barry aganira n’urubuga rwa Rayon Sports dukesha iyi nkuru, ku mahitamo yo kuza mu
Rwanda yagize ati: “Numvise izina rya Rayon Sports narimenye ndibwiwe
n’ushinzwe kunshakira isoko. Yambwiye ko ari ikipe nkuru kandi ikomeye ifite
n’imishinga myiza y’ahazaza niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo kuza aha. Nabonye
ari ikipe nziza. Nakoze imyitozo iri ku rwego rwo hejuru. Mfite inzozi zo
gukina muri iyi kipe y’amateka mu Rwanda. Nifuza kongera ubunararibonye bwanjye
n’impano kubyo iyi kipe isanganywe”.
Rayon
Sports ishobora kurekura bamwe mu bakinnyi bayo mu kwezi kwa mbere, barimo
Michael Sarpong n’abandi iri gusinyisha abakinnyi batandukanye bazabasimbura mu
gihe cyose bagenda, umunya Cote d’Ivoire Drissa Dagnogo niwe uherutse gushyira
umukono ku masezerano muri iyi kipe.
Mu
kiganiro perezida wa Rayon Sports Sadate Munyakazi yagiranye na inyarwanda.com
yavuze ko Rayon Sports ari ikipe y’ubucuruzi bityo rero batazigera bima
amahirwe umukinnyi wese babona yazabaha umusaruro ndetse akanababyari inyungu.
Rutahizamu Mamady Barry yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO