Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali wahuje Rayon Sports na Police Fc warangiye amakipe anganyije 0-0, mu mukino utabonetsemo amahirwe menshi yo gutsinda ku mpande zombi, bikomeza guha amahirwe APR FC yo kugira umutekano ku mwanya wa mbere yicayeho.
Police Fc yinjiye
muri uyu mukino abakinnyi bayo bashyiriweho agahimbazamusyi gatubutse, kuko
buri mukinnyi yagombaga guhabwa ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe
batsinda uyu mukino, kuba anmakipe yombi yanganyaga amanota biri mu byakomezaga
uyu mukino.
Mu minota 10
yambere y’umukino Rayon Sports yarushaga Police Fc gukina neza no kugerageza
uburyo bwo gutsinda, Omar Sidibe yahushije uburyo bufatika imbere y’izamu ku
ishoti rikomeye yateye ariko umunyezamu Habarurema Gahungu amubera ibamba.
Nyuma y’iminota 10 Police Fc yinjiye mu mukino itangira guhererekanya neza mu
kibuga inarema uburyo bwavamo ibitego ariko biranga.
Ku munota wa 28
Gilbert Mugisha yazamukanye umupira acenga yinjira mu rubuga rw’amahina anyuze
ku ruhande rw’ibumoso agwa hasi avuga ko bamuteze ashaka penaliti, umusifuzi
Rulindangabo Moise wari uyoboye umukino avuga ko nta kosa ryabaye, igikorwa
abafana ba Rayon Sports batishimiye.
Amakipe yombi
yakomeje gukinira hagati mu kibuga ariko akanagerageza kugera imbere y’izamu,
uburyo bagerageje ntibubahire, Savio Nshuti na Omar Sidibe ku rundi ruhande bigaragaje mu gice cya mbere
cy’umukino.
Igice cya kabiri
cy’umukino cyatangiye Rayon Sports isatira izamu rya Police Fc, aho Sarpong
yahushije uburyo bwo gutsinda ku mupira yateye n’umutwe ugaca hejuru y’izamu.
Nyuma yo kumara
iminota itanu Rayon Sports ihererekanya umupira mu kibuga hagati yawimye Police
FC, uburyo bumwe Savio Nshuti yabonye ahereza umupira Antoine Dominique awuteye
ugarurwa n’abakinnyi bari bahagaze mu kibuga nyuma yuko Kimenyi Yves yari
yasigaye aryamye hasi.
Umutoza Haringingo
Francis wa Police Fc yakoze impinduka akura mu kibuga Ndayishimiye Antoine
Dominique, hinjira Songa Isaie, Uwimbabazi J.Paul yinjira mu kibuga hasohoka
Savio Nshuti
Ku ruhande rwa
Rayon Sports umutoza Espinoza yashyize mu kibuga Bizimana Yannick, hasohoka
Gilbert Mugisha, Mirafa yasohotse mu kibuga hinjira Cyiza Hussein
Ku munota wa 71’
Mico Justin yahushije igitego cyabazwe nyuma y’uburangare bw’abamyugariro ba
Rayon Sports ariko awuteye umupira uca kuruhande rw’izamu. Ku munota wa 86
Songa Isaie yahushije igitego cyari cyabazwe ariko awuteye Radu awukuramo
awushyira muri Corner.
Iminota 90 y’umukino
yarangiye amakipe aguye miswi 0-0, ntibyagira impinduka bigira ku rutonde rwa shampiyona
kuko APR FC ikicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 28, Rayon Sports iracyari ku
mwanya wa kabiri n’amanota 25 inganya na Police FC.
Nta kipe yabonye
amanota atatu iri gukinira mu rugo ku munsi wa 12 wa ‘ Rwanda Premier League’
2019-2020.
Rayon Sports XI: Kimenyi Yves
(GK.1), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba (C.3), Rugwiro Herve 4,
Iragire Saidi 2, Nizeyimana Mirafa 8,
Olokwei Commodore 11, Omar Sidibe 9, Iranzi Jean Claude 12, Mugisha
Gilbert 12 na Sarpong Michael 19.
Police FC XI: Habarurema
Gahungu Emmanuel (GK.1), Mpozembizi Mohammed 21, Ndayishimiye Celestin 3,
Moussa Omar 15, Nsabimana Aimable (C.13), Eric Ngendahimana 24, Munyakazi
Yussuf Lule 20, Mico Justin 10, Iyabivuze Osée 22, Nshuti Dominique Savio 27 na
Ndayishimiye Antoine Dominique 14
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC
Umutoza wa Rayon Sports Espinoza na Haringingo wa Police Fc basuhuzanya
Ubutumwa bwa Polisi y'igihugu bureba buri muturarwanda " Gerayo Amahoro"
Wari umukino ukomeye ku mpande zombi ariko utabonetsemo ibitego
Savio na Gilbert bahanganye
Habarurema Gahungu urindira Police Fc akuramo umupira wari utewe n'abakinnyi ba Rayon Sports
Nsabimana Aimable yagize akabazo muri uyu mukino ariko yakomeje arakina
Umufana wa Rayon Sports wari wizihiwe
Mu wundi mukino Marine Fc yatsinze Kiyovu Sport 2-1 ku kibuga cyayo
Uko imikino y’umunsi wa 12 yagenze
Ku
wa kabiri tariki 03 Ukuboza 2019
Gicumbi FC 1-1 APR FC
Ku
wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2019
SC Kiyovu 1-2 Marines FC
Mukura VS 0-1 AS Muhanga
Rayon Sports FC 0-0 Police FC
Heroes FC 0-1 Gasogi United
Musanze FC 1-1 AS Kigali
Sunrise FC 2-2 Bugesera FC
Espoir FC 2-3 Etincelles FC
TANGA IGITECYEREZO