RFL
Kigali

Abafana ba APR FC bakubise umukinnyi wa Gicumbi bashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/12/2019 10:41
1


Nyuma y'uko Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rubinyujije ku rukuta rwa Twitter rutangaje ko rwafashe abafana babiri ba APR FC bakurikiranweho gukubita bikabije umukinnyi wa Gicumbi FC bamushinja amarozi, nibahamwa n’icyaha bashobora kuzakatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu.



Ku mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wahuje Gicumbi FC na APR FC kuri Stade Mumena wabaye kuri uyu wa kabiri ukarangira amakipe aguye miswi 1-1, ni umukino wagoye cyane abakinnyi ba APR FC kuko byaranashobokaga gutakaza amanota atatu mbumbe, dore ko Danny yishyuye igitego ku munota wa nyuma.

Mbere y’uko umukino utangira abakinnyi ba Gicumbi FC babanje gukora imigenzo mu izamu kuko bivugwa ko hari ibintu bamennye mu izamu, maze abafana ba APR FC ndetse n’abandi bafite aho bahuriye nayo bakeka ko ari amarozi Gicumbi Fc yazanye.

Ubwo igice cya mbere cy’umukino cyarangiraga Gicumbi Fc iyoboye umukino ku gitego 1-0 yari yatsinze ntibyanyuze abafana b’ikipe y’ingabo z’igihugu, maze basanga mu bwiherero umukinnyi wa Gicumbi Fc utarabona ibyangombwa byo gukinira iyi kipe ukomoka muri Ghana uzwi ku izina rya Tchabalala, baramwegera baramuhondagura ariko ku bw'amahirwe inzego zishinzwe umutekano ziza kuhagoboka ndetse zifata bamwe mu bakekwaho uru rugomo.

Abafana babiri ba APR FC nibo bari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacya RIB bakaba bakurikiranweho ko aribo bakubise Tchabalala, ariko amazina yabo akaba atatangajwe mu gihe hagikomeje iperereza.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza aganira n’inyarwanda.com yavuze ko amazina yabo atahita ashyirwa ahagaragara kuko iperereza rigikomeje. Yavuze ko mu gihe bahamwa n’icyaha itegeko rihari ariryo ryakwitabazwa rijyanye n’icyaha cyo gukubita ugakomeretsa ku bushake.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu ngingo yacyo 121: Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). 

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Tchabalala nta byangombwa afite byo gukinira Gicumbi FC nyuma y’uko ataboneye ku gihe ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda nk’umunyamahanga.

Andi makuru avuga ko kuri ubu ari mu ikipe nyuma yo guhabwa amasezerano, ariko akaba adakora imyitozo ndetse ari gushaka amafaranga azamusubiza iwabo hamwe n’undi mugenzi we bazanye muri iyi kipe.


Tchabalala wari umaze gukubitwa n'abafana ba APR FC ashinjwa ko ariwe wazanye amarozi


Tchabalala nyuma yo gukubitwa asindagizwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bwiza4 years ago
    Ibi bintu ntibibaho pe! nyuma yo gukunda n'umupira ariko turi n'abantu! gukubita umuntu si byo! ibyo waba witwaje byose.





Inyarwanda BACKGROUND