Ikipe ya Liverpool yasezerewe na Paris Saint-Germain (PSG) muri 1/8 cya UEFA Champions League, nyuma yo gutsindwa ku mukino wa penaliti 4-1 ejo ku wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025.
Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, yavuze ko
wari umukino mwiza cyane, ariko yemera ko ikipe ye yagize ibyago bikomeye mu
rugendo rwayo muri iri rushanwa.
Liverpool yari yatsinze umukino ubanza i
Paris igitego 1-0 cyatsinzwe na Harvey Elliott, ariko ku mukino wo kwishyura
wabereye kuri Anfield, ibintu byahindutse. PSG yafunguye amazamu hakiri kare ku
gitego cya Ousmane Dembélé ku munota wa 12, maze Liverpool inanirwa kwishyura
nubwo yagaragaje imbaraga nyinshi.
Nyuma y’uko iminota 90 irangiye nta yindi
kipe yatsinze igitego, hakurikiyeho penaliti. Gianluigi Donnarumma, umunyezamu
wa PSG, yitwaye neza, akuramo penaliti za Darwin Núñez na Curtis Jones, bituma
PSG ikomeza nyuma yo gutsinda penaliti 4-1.
Slot yavuze ko ikipe ye yakoze
ibishoboka byose, ariko amahirwe ntabane na bo.
Uyu mutoza yanenze uburyo bushya bw’imikinire
bwa Champions League, aho Liverpool yari yitwaye neza itsinda imikino yayo
irindwi ya mbere, ariko bikarangira ihuye na PSG hakiri kare. Ati"Twakinnye neza,
turabigaragaza, ariko birakwiye kwibazwaho niba ari byo koko kuba uwa mbere mu
matsinda hanyuma ugahurira n’ikipe nka PSG mu cyiciro gikurikiraho."
Liverpool ntiyigeze igira amahirwe menshi mu
irushanwa rya Champions League mu myaka ishize, kuko mu 2022 yasezerewe na Real
Madrid itsinzwe 5-2 kuri Anfield. Slot yavuze ko uko byagenda kose, asezererwa
nk’uko byagenze kuri PSG ari bwo buryo bwiza kurusha kuba ikipe yasezererwa
idakoze ibishoboka byose.
Umutoza wa Liverpool yavuze ko gusezererwa muri Champions League byaturutse ku mikinire mishya isigaye yubahirizwa mu irushanwa
Liverpool yamaze gusezererwa niyo yasoje amatsinda iyoboye ayandi makipe
TANGA IGITECYEREZO