RFL
Kigali

Musanze: Mu gitaramo cy'imbaturamugabo cya 'Izihirwe na MTN' utacyuye impano yatahanye ibyishimo-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/11/2019 10:35
0


Mu gitaramo cy'imbaturamugabo cyabereye mu karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu, MTN Rwanda yahaye impano bamwe mu babaye indashyikirwa mu gukoresha serivisi iri kumenyekanisha ya "IZIHIRWE NA MTN", abandi nabo batahana ibyishimo batewe n'abahanzi basusurukije iki gitaramo.



"IZIHIRWE NA MTN" ni serivise sosiyete y'itumanaho MTN iha amahirwe umufatabuguzi wayo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo; inka, amafaranga, telephone n'ibindi. Mu kumenyekanisha iyi serivise, MTN iri gukora ibitaramo bizenguruka igihugu, aho bimaze kubera mu turere tutandukanye zirimo Rubavu na Huye.

Kuri uyu wa 5 tariki 29 Ugushyingo 2019 abari batahiwe ni abanyamusanze. Iki gitaramo cyabimburiwe n'amarushwanwa y'abavanga umuziki n'abaririmbyi bakizamuka, mu bantu 8 bavanga umuziki, Dj Jayzon ni we wabahize yegukana ibihumbi magana abiri (200, 000Frw). Yabwiye Inyarwanda ko  MTN yayise akazina kubera uburyo ifasha abanyarwanda. Ati"Nayise 'Muze tubeho neza' kuko ifasha abanyarwanda ikanateza impano imbere."

Matra ni we wahize abandi mu barushanwaga kuririmba, ahabwa ibihumbi 100 (100, 000Frw). Mu bandi bahawe impano harimo abahawe telefone ngendanwa. Eliasi niwe wahawe igihembo gikuru cya miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda. Yabwiye inyarwanda ibanga yakoresheje. Ati"Nakunze gukoresha mobile money kenshi nkakoresha isanzure".

Yakomeje avuga ko n'ubu agikomeje gukina, asaba abandi bafatabuguzi gukina kuko bitesha amahirwe kandi ahari. Yasanye n'abanyarwanda bose muri rusange gukoresha umurongo wa MTN. Hari abaje bigendera ariko batahana akayabo, barimo Emmanuel wakinnye umukino w'imashini ihuha amafaranga agashobora gufata ibihumbi mirongo icyenda na bine (94.000Frw).


Ni we watwaye menshi mu imashini! Yakuyemo 94.000Frw

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda yavuze ko aya mafaranga agiye kumufasha kwiteza imbere. Ati "Ubu ngiye kugura ingurube ibyiri kandi zizamfasha kwiteza imbere. Yakomeje avuga ko MTN azayigwa inyuma. Undi watwaye menshi abikesha iyi mashini yatwaye ibihumbi mirongo inani na bine (84.000Frw).

Wibabara Phanny Gisele wari uhagarariye MTN Rwanda yavuze ko yishimiye uburyo abanyamusanze bitabiriye kurusha ahandi. Yagize ati"Musanze muri aba mbere". Yakomeje ashimira abafatabuguzi ba MTN batuye muri aka gace ashishikariza n'abataraba bo kubabo kuko MTN ibafitiye ibyiza byinshi birimo kuzigama amafaranga, kuyohereza n'ibindi.

Kwinjira muri gahunda ya izihirwe ni ugukanda *140*6# cyangwa ugashyira muri Telephone yawe porogarame ya "Y MTN UP". Iki gitaramo cyasusurukijwe n'abahanzi banyuranye batumye abakitabiriye bataha ibyishimo byabasaze. Safi ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, akurikirwa na Social Mula waririmbye Abanyakigali, Umuturanyi, n'izindi. Jay Polly nawe yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze nka Deux *2 . Hakurikiyeho Queen Cha ndetse na Riderman wasoje ibi birori mu ndirimbo ze zanyuze benshi.

Riderman yeretswe urukundo rwinshi mu gitaramo 'Izihirwe na MTN'

Queen Cha ni umwe mu baririmbye muri iki gitaramo

Social Mula mu gitaramo 'Izihirwe na MTN' cyabereye i Musanze

Safi Madiba yaririmbye muri iki gitaramo asigira ibyishimo abanya-Musanze

Jay Polly yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo cyateguwe na MTN


Byari ibyishimo ku bakozi ba MTN muri Izihirwe na MTN yabereye i Musanze

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND