RFL
Kigali

Agaciro Basketball Tournament: REG BBC yigaranzuye Patriots iyitwara igikombe na Miliyoni 2 Rwf

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/11/2019 3:16
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Arena hasorejwe irushanwa ry’Agaciro Basketball Tournament ryabaga ku nshuro ya mbere, REG BBC yari imaze iminsi itsinzwe na Patriots ku mukino wa nyuma ikayitwara igikombe cya Legacy Tournament, uyu munsi yayigaranzuye iyitwara igikombe cy’Agaciro iyitsinze amanota 61-50, The Hoops yambara ikamba.



REG BBC yari imaze iminsi ikubita agatoki ku kandi, ihigira ko akebo Patriots imaze igihe iyigereramo nayo igomba kuyishyura byanze bikunze kandi bigatangirira ku irushanwa ry’Agaciro, iyi kipe ikaba yahiguye umuhigo nyuma yo kuyobora uduce dutatu twa nyuma tw’umukino twatumye ibona intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 61-50, yandika amateka yo gutsindira Patriots muri Kigali Arena ku nshuro ya mbere.

Patriots yatangiye umukino neza dore ko yayoboye agace ka mbere k’umukino ku kinyuranyo cy’amanota 14-6, ibifashijwemo n’abasore bayo barimo Kasongo Junior, Ndayisaba Dieudonne ndetse na Sagamba Sedar.

Mu gace ka kabiri ikipe ya REG BBC ibifashijwemo n’abasore bayo baje kwigaranzura Patriots maze bagasoza aribo bayoboye ku manota 26-19, muri aka gace Shyaka Olivier yari agejeje ku manota 6, Kaje Elie yari afite 5 ndetse na Kubwimana wari umaze gutsinda amanota 4.

Abasore ba REG n’ubundi ntibayitengushye no mu gace ka Gatatu kuko bayoboye umukino bagasoza bashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 11 hagati yabo na Patriots kuko bari bafite 44-33.

Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma byose byari bigishoboka ku mpande zombi, Kaje Elie, Shyaka Olivier ndetse na Nshobozwabyosenumukiza ni bamwe mu bakinnyi bigaragaje cyane batsindira amanota REG BBC yatumye isoza umukino irusha ikipe ya Patriots amanota 11, kuko umukino wose warangiye REG yegukanye igikombe cy’Agaciro Basketball Tournament itsinze Patriots amanota 61-50.

Kaje Elie ni we wasoje uyu mukino atsinze amanota menshi muri rusange kuko yatsinze 17, mu gihe Shyaka Olivier yatsinze amanota 13. Ku ruhande rwa Patriots Nijimbere Guibert niwe watsinze amanota menshi kuko umukino warangiye atsinze amanota 12.

Mu cyiciro cy’abagore ikipe ya The Hoops niyo yegukanye igikombe itsinze APR WBBC amanota 66-52.

Mu gihe mu cyiciro cy’abakiri bato The Hoops yatwaye igikombe hitabajwe agace ka gatanu nyuma yuko umukino urangiye amakipe anganya amanota 90, hitabajwe agace ka gatanu The Hoope itsinda Elite amanota 104-100.

REG BBC  mu bagabo na The Hoops mu bagore zatwaye igikombe cy’Agaciro tournament zahawe igikombe na Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe APR WBBC na Patriots zahawe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000Rwf). The Hoops mu bakiri bato yatwaye igikombe, ihembwa inkweto ndetse n’igikombe.

Shyaka Olivier ukinira REG BBC yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose mu cyiciro cy’abagabo (MVP), mu gihe Micomyiza Rosine ukinira The Hoops yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa mu cyiciro cy’abagore naho Murenzi Romeo ukinira Elite yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza mu cyiciro cy’abakiri bato.

Shyaka Olivier wabaye MVP, nyuma y’umukino yavuze ko umwaku bawishe, kuko ari ubwa mbere batsindiye muri Kigali Arena, yongeraho kandi ko yaherukaga kuba MVP cyera ngo akaba yari yavuye mu rugo yihaye intego yo gutsinda Patriots bakihesha Agaciro.

Irushanwa ry’Agaciro Basketball Tournament 2019, ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ku bufatanye n’ikigega Agaciro cyabateye inkunga.


REG yatsindiye Patriots bwa mbere muri Kigali Arena


Ni umukino warimo ishyaka ryinshi


Abantu benshi bari baje kwihera ijisho iyi mikino


Intsinzi ya REG BBC yayihesheje igikombe na Miliyoni ebyiri z'amanyarwanda


The Hoops yatsinze APR WBBC iyirusha inayitwara igikombe


The Hoops yashyikirijwe igikombe yatwaye mu bakiri bato


The Hoops mu bagore yashyikirijwe igikombe na Sheki y'ibihumbi magana atanu by'amanyarwanda

Abakinnyi ba REG BBC bishimira igikombe


Murenzi Romeo ukinira Elite yahembwe nka MVP mu batarengeje imya 17


Micomyiza Rosine ukinira The Hoops yabaye MVP mu bagore


Shyaka Olivier ukinira REG BBC yabaye MVP mu bagabo

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND