RFL
Kigali

Agaciro Basketball Tournament: REG BBC yahigiye gutsindira Patriots muri Kigali Arena ku nshuro ya mbere

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/11/2019 16:01
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019, muri Kigali Arena hazasorezwa irushanwa ry’ Agaciro Basketball Tournament 2019, ryateguwe n’ikigega Agaciro ndetse na FERWABA, umukino wa nyuma mu bagabo uzahuza REG na Patriots, umukino REG yahigiye gutsindira bwa mbere Patriots muri Kigali Arena.



Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, abikesha kuba yaritwaye neza mu mikino yakinnye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo bari muri 1/2.

REG BBC yabaye iya kabiri muri shampiyona ishize, yageze ku mukino wa nyuma w’iri isezereye  APR BBC yabaye iya 3, ku ntsinzi y’amanota 71 kuri 66, ni umukino wabereye muri Petit Stade tariki 23 Ugishyingo 2019.

Muri uyu mukino, Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson ukinira REG BBC niwe wigaragaje kurusha abandi atsinda amanota 20.

Patriots BBC yabaye iya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize yageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa itsinze Espoir BBC yabaye iya 4, amanota 89 kuri 47, muri uyu mukino wabaye tariki 22 Ugushyingo 2019, Rubaasa B. ukinira Espoir BBC niwe wigaragaje kurusha abandi atsinda amanota 25.

Abakinnyi ndetse n’umutoza wa REG BBC bahigiye gutsinda Patriots iherutse kubatsindira ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya ‘Legacy Tournament’, ikanabatwara igikombe. Nta mukino n’umwe REG BBC yigeze itsinda Patriots wabereye muri Kigali Arena bityo ngo ayo mateka mabi bagomba kuyahanagura kuri uyu wa Gatanu batsinda Patriots banayitwara igikombe cy’Agaciro.

Mu cyiciro cy’abagore, The Hoops yageze ku mukino wa nyuma  itsinze IPRC Huye BBC amanota 73 kuri 67, izahura na  APR BBC yo yatsinze Ubumwe BBC amanota 67 kuri 43.

Irushanwa ry’Agaciro Basketball Tournament 2019 rikaba rizasozwa kuri uyu wa Gatanu, ryakinwe n’ibyiciro bitatu bitandukanye, birimo abagabo, abagore ndetse n’abakiri bato batarengeje imyaka 17.

Dore uko imikino izasozwa mu byiciro byose:

Icyiciro cy’abakiri bato (U17) – Bazasoza ku wa kane tariki 28/12/2019 – Petit Stade

10am Gikondo Boys vs Shooting Touch

12noon Rafiki Kids vs VJN Rubavu

4Pm Shooting Touch vs The Hoops

6Pm VJN vs Elite BBC

Ku wa Gatanu tariki 29/12/2019 – Kigali Arena

18h00’ The Hoops vs APR WBBC

20h00’ REG BBC vs Patriots BBC

Igiciro cyo kwinjira kuri iyi mikino izabera muri Kigali Arena ni 1000Rwf ahasanzwe, 3000Rwf muri VIP ndetse na 10000Rwf muri VVIP.

Irushanwa ry’Agaciro Basketball Tournament 2019, yitabiriwe n’amakipe agera kuri 14 yo mu byiciro bitandukanye arimo 4 yabaye aya mbere muri shampiyona y’abagabo n’abagore muri uyu mwaka wa 2019 ndetse n’amakipe y’abana batarengeje imyaka 17 “U 17”

Ikipe ya mbere mu bagabo no mu bagore izahembwa igikombe izahembwa igikombe na Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 Rwf), mu gihe ikipe ya kabiri mu byiciro byombi izahembwa ibihumbi 500,000Rwf, ikipe ya mbere mu bakiri bato (U17) izahembwa igikombe ndetse n’inkweto.

Hazahembwa umukinnyi witwaye neza mu irushanwa (MVP) mu byiciro byombi mu bakuru ndetse no mu bakiri bato (U17).


Irushanwa ry'Agaciro Basketball rirasozwa kuri uyu wa Gatanu



Umukino uhuza REG BBC na Patriots BBC uba ari ishiraniro, kuri uyu wa gatanu baresurana


The Hoops na APR WBBC bagomba kwishakamo uwegukana igikombe cy' Agaciro Basketball Tournament 2019


Iyi mikino yombi izabera muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatanu

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND