RFL
Kigali

Indirimbo 'Uno' ya Harmonize yakuwe kuri Youtube ashinjwa kwiba injyana iyigize

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/11/2019 18:46
0


Indirimbo ‘Uno’ y’umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania, yakuwe ku rubuga rwa Youtube nyuma y’uko ashinjwe na Magix Enga wo muri Kenya ko injyana iyigize imeze nk’iyo yakoresheje mu ndirimbo ‘Dundaing’ yakoranye na Kika ndetse na Kristoff.



Magix Enga usanzwe ari Producer muri Kenya, kuwa 16 Ugushyingo 2019 yatangaje ko injyana Harmonize yifashishije mu ndirimbo ye ‘Uno’ ari umutungo bwite mu by’ubwenge we. Yavugaga ko adashobora kwicara ngo arebe umutungo we wibwa n’umuntu wakubahirije amategeko.

Yanditse kuri konti ya instagram ubutumwa buri mu rurimi rw’Icyongereza anabushyira mu rurimi rw’Igiswahili kugira ngo Harmonize abyumve. Yabwiye Harmonize gukura iyi ndirimbo kuri Youtube mu gihe cy’icyumweru kimwe, cyangwa bikaba nabi.

Kuwa 20 Ugushyingo 2019 iyi ndirimbo yakuwe kuri shene ya Youtube.  Harmonize yari amaze iminsi aririmba iyi ndirimbo mu bitaramo ndetse bamwe mu bafana bari batangiye kumugaragariza ko banyuzwe nayo.

Magix ushinja Harmonize ko yamwibye injyana y’indirimbo, yagize ati “Icyumweru namuhaye cyarangiye none indirimbo ‘Uno’ ntikiri kuri Youtube. Ntuzigere ugerageza gutwara ‘beat’ yanjye. Reka mbisubiremo, ntuzabikinishe. Sinshobora kwemera ibi biba muri Kenya.”

Umuvugizi wa Harmonize, yatangaje ko babonye inyandiko ya Youtube ibabwira ko hari umuntu wo muri Kenya ubashinja ko bamutwariye indirimbo. Yavuze ko atari byo ahubwo ko bari gukora ibishoboka kugira ngo iyi ndirimbo igarurwe kuri Youtube.

Ati “Twabonye urwandiko kuva muri Youtube ruvuga ko hari umuntu wo muri Kenya wabandikiye E-mail ababwira ko twamutwariye indirimbo ‘Uno’ yacu ikunzwe. Reka dufate uyu mwanya dusabe abafana bacu kwihangana turi gushakira umuti iki kibazo. Ikindi twarenzaho ni uko iyi ndirimbo izagaruka mu minsi ya vuba.”

Iyi ndirimbo ‘Uno’ Harmonize yari amaze iminsi ayimenyekanisha mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Yasohotse mu byumweru bine bishize binyuze muri ‘Label’ ye yashinze yise ‘Konde Music Worldwide’.

Shene ya Youtube ya Harmonize ikurikirwa n’abantu barenga Miliyoni 1. Ni mu gihe hari izindi shene zimwiyitirira zigifite iyi ndirimbo ndetse hari n’abantu ku giti cyabo bagifite iyi ndirimbo kuri Youtube.

Producer Magix[uri i buryo] arashinja Harmonize ko yamutwaye injyana y'indirimbo 'Dundaing'

INDIRIMBO 'DUNDAING' BIVUGWA KO HARMONIZE YIGANYE INJYANA YAYO AYIFASHISHA MU NDIRIMBO 'UNO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND