Umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé ucyambaye umwenda w’umuhondo muri Tour du Sénégal, afite amahirwe menshi yo kwegukana iri siganwa rizasozwa kuri iki Cyumweru hakinwa agace ka karindwi ari nako kanyuma.
Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe agace ka gatandatu
kabanziriza aka nyuma, aho abasiganwa bahagurutse mu gace kitwa Louga berekeza
i Thies ku ntera y’ibilometero 120.3.
Aka gace
kegukanwe n’Umunya Slovakiya, Cully Jan Andrej ukinira ikipe ya Dukla Banská
akaba yakoresheje amasaha abiri, iminota 45 n’amasegonda 21 (2h45’21”), anganya
ibihe na Peter Claus ukinira ikipe ya Embrace The World mu gihe Keller Herman yabaye
uwa gatatu arushwa umunota umwe n’amasegonda atandatu n’uwambere.
Munyaneza
Didier uzwi nka Mbappé , ni we Munyarwanda waje hafi muri aka gace, kuko yabaye
uwa gatanu na we asizwe umunota n’amasegonda atandatu na Cully wabaye uwa
mbere.
Uyu musore
w’imyaka 21 wambaye umwambaro w’umuhondo kuva ku wa Mbere ubwo hakinwaga agace
jka kabiri, ni we ukomeje kuyobora urutonde rusange nyuma yo gukoresha amasaha
23, iminota 31 n’amasegonda 19 (23h31’19”), aho arusha amasegonda 15 Umudage
Keller Herman ukinira Embrace the World uza ku mwanya wa kabiri.
Munyaneza Didier
afite amahirwe menshi yo kwegukana Tour du Sénégal izasozwa kuri iki Cyumweru
ubwo hazaba hakinwa agace ka nyuma kazasorezwa mu Murwa Mukuru wa Dakar ku
ntera y’ibilometero 120.
Tour du
Sénégal y’uyu mwaka iri ku rwego rwa 2.2, yitabiriwe n’amakipe 11, ikaba iri
gukinwa ku nshuro ya 18, u Rwanda rukaba ruhagarariwemo n’ikipe ya Benediction
Excel Energy itozwa na Sempoma Felix ubona ko iri siganwa rizataha mu rw’imisozi
igihumbi.
Benediction
Excel Energy ihagarariye u Rwanda muri iri siganwa, ikaba yaremewe ku rwego
ruri Continental, kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu muri Afurika.
Umwanditsi
– SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO