Kigali

2009-2019: Karibu mu cyumba cy'amateka ya Knowless, umunyarwandakazi ugwije ibigwi mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/11/2019 14:00
5


Umwana wavutse mu mwaka wa 2009 ubu yujuje imyaka 10 niba ntibeshye! Niba yaratangiriye amashuri abanza ku myaka 7 ubu ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, aracyishakisha mu Isi arwana no kumenya byinshi bitandukanye atumbiriye inzozi ze.



Byinshi bibera ku Isi arabyumva nk’amakabya nkuru, impinduka ku mubiri we nabyo arumva ko ari we wenyine bibaho. Aratekereza ko azaba Perezida, Minisitiri, Pilote w’indege mbese n’inzozi uruhuri abona azarota mu gihe runaka.

Aracyakubitirwa ku mesa imyambaro ye y’ishuri, gusasa uburiri bwe si ibintu bye, amasaha y’umugoroba asinzira mbere y’abandi rimwe akanabeshywa ko abyutswa ngo arye bikarangira abonye agasusuruko agahibibikanira gufata ikayi n’ikarimu ngo adakerererwa ishuri.      

Intangiriro y’ubuzima buri wese arayibuka, nanjye ndayibuka! Umukobwa [Ubu ni umugore] wari ucishije macye mu mashuri yisumbuye yivumbuyemo impano yo kuririmba. Imyaka 29 ishize Butera Jeanne d’Arc [Knowless Butera] abonye izuba harimo n’imyaka icumi amaze mu rugendo rw’umuziki yabiriye icyuya; abo mu ruganda rw’umuziki bamutaziriye ‘Ka Bebe’.  

Yinjiye mu mu muziki mu gihe kimwe na Ciney, Priscillah, awusangamo Oda Paccy, Kamichi, Dream Boys, UrbanBoys, King James, n’abandi. Nk’umukobwa uzi kuririmba ariko bitari ku rwego rwiza, gusa ufite ‘ubwiza’ wanabengutswe na benshi mu basore bakoze muzika n’ubu. 

Mu mwaka wa 2010 yasohoye amashusho y’indirimbo “Komera” amugaragaza nk’ufite intinyi imbere y’ibyuma bifata amashusho. Yifashishijemo benshi bari inkoramutima ze muri icyo gihe. Mu mwaka wa 2012 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Umwanzuro” agaragiye uwari umukunzi we Safi Madiba.

Byarakomeye! Imyaka ibiri yari amaze mu muziki yinjiye mu rukundo n’umuhanzi Safi Madiba; bashinze urugo n’abakunzi batandukanye. Gukora indirimbo Producer akayiguha wiyushye icyuya, kuyijyana kuri Radio no kuri Televiziyo zitari na nyinshi ugategereza ko izakinwa ugaheba, izi nzira nawe yaziciyemo. 

Amashusho y’izi ndirimbo ni ay’icyo gihe nyine! Producer Meddy Saleh wari ugezweho icyo gihe n’ubu yakoraga uko ashoboye agatanga ibinogeye amaso; uruganda rw’imyidagaduro rwariyubatse aho kuri ubu indirimbo zikorwa zinatambuka kuri Televiziyo zikomeye.

Kimwe mu byo abahanzi nyarwanda bahanganye nacyo harimo no gukora amashusho y’indirimbo yakinwa kuri Televiziyo zikomeye nk’uko byavugwaga. Benshi mu bantu bazi umuziki bageze i Kigali mu myaka ishize bavugaga ko abahanzi b’abanyarwanda ari abahanga ariko ko ibihangano byabo bitujuje ireme ryatuma banamenyekana no mu mahanga. 

Igihe cyarageze indirimbo za Knowless Butera zirakinwa aramenyekana. Radio zacuranze indirimbo ze zirangajwe imbere na “Byarakomeye”, “Nzaba mpari”, “Nsinzakwibagirwa” n’izindi, atumirwa mu bitaramo. Ibi byose bikajyana n'inkuru z'urukundo rwe na Safi Madiba wiyomoye ku itsinda rya Urban Boys.

KNOWLESS AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO YISE 'BLESSED'


N’ubwo inkubiri y’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga hisunzwe telefoni ngendanwa kandi zigezweho ‘smart phone’ itari ifite umuriri nk’uw’iki gihe benshi batunze amafoto y’urwibutso rw’ibihe byiza by’urukundo rwa Safi na Knowless. 

Amafoto yabo bifotoreje mu muhanda, mu bitaramo, mu birori by’inshuti, basohokanye, ayo mu ndirimbo bagiye bahuriramo nk’ ‘Umwanzuro’ n’izindi, aracyabitswe na bamwe bakumbura inkuru z’aba bombi bagiye bananyuza mu ndirimbo basubizanya, baterura.

Umwaka wa 2012 wafunguye amarembo y’urukundo n’umuziki kuri Knowless Butera. Yinjiye mu inzu ya Kina Music ya Ishimwe Karake Clement barushinze. Bombi banabyaranye umwana bise ‘Or’ itangazamakuru ntirimufiteho uburenganzira ku mpamvu ababyeyi batanga y’uko batamuhitiramo. 

Ntawashindikanye ko Kina Music yatumye Knowless aba uw’igiciro kinini. Yamufashije gukorera ibitaramo mu mahanga, itangazamakuru ryandika ko indirimbo za Knowless ziri gucurangwa i mahanga.

Ikibuga cyaragutse akorana indirimbo n’abahanzi b’abanyamahanga barimo Roberto wo muri Zambia, umunya-Tanzania, Ben Pol kandi zose zarakunzwe ku rugero rushimishije. Amashusho y’indirimbo ze n’ijwi rye byarakunzwe ibihangano bye bitangira kumutunga.  

Mu rugo iwe i Kanombe n’i Nyamata aho yubatse, abitse [Azabikamo] amashimwe atandukanye yegukanye mu muziki harimo n’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars yegukanye muri 2015. Iri rushanwa ryabijije benshi mu bahanzi icyuya, abandi baranduranya bashaka uko baryegukana, ryasojwe nta mpaka.


Knowless, yabaye umuhanzikazi w'igiciro biragoye kumubona aririmba mu birori no mu bitaramo byoroheje!

Mu gihe iri rushanwa ryamaze riba, Knowless Butera niwe muhanzikazi wenyine waryegukanye anabitse igihembo cya Salax Awards yegukanye mu mwaka wa 2010 mu cyiciro cya ‘Upcoming Artist’. Yanegukanye ibihembo bibiri bya HIPIPO Awards mu mwaka wa 2018 n’icya DIVA. 

Mu mwaka wa 2015 yegukanye Primus Guma Guma Super Stars byari igisobanuro cy’uko yujuje ubushongore n’ubukaka mu muziki.

Kuwa 23 Ukuboza 2017 abifashijwemo n’inzu ya Kina Music bateguye igitaramo ‘Holiday Cheer’. Ntiwari umugoroba mwiza kuri we, kuko icyumba cya Kigali Convention Center cyakiriye abagera kuri 200.      

Mu buryo bw’imikorere Knowless yashyize imbere kuzamura ireme ry’ibihangano bye anoza amajwi n’amashusho y’ibyo agenera abafana be. Ku isoko ry’umuziki hanarebwa ibitaramo umuziki akora cyangwa atumirwamo.

Izina Butera Knowles ryaribuze ku isoko ry'ibitaramo. Mu gihe cy’imyaka itatu ishize, Knowless ntiryari izina ryo mu bitaramo n’ubwo anyuzamo akaririmba mu bitaramo byubakiye ku bukangurambaga cyangwa se rimwe na rimwe akaririmba mu bitaramo inzu ya Kina Music yagizemo uruhare mu itegurwa ryabo. 

U Rwanda ni igihugu cyumva neza kandi gishyize imbere Politiki y'iterambere ry'umugore. Ibi byaremye ubufatanye buhamye mu nzego zose mu kuzamurana kw'abari n'abategarugori.            

Politiki y’amatsinda y’abagore muri koperative, ibibina, kwisunga Banki, kwiga na kaminuza, amashyirahamwe atandukanye yafashije benshi kwisuganya, ubu umugore arakirigita ifaranga.  

Mu muziki w’u Rwanda si politiki irumvikana neza! Knowless nk'ishyiga ry'inyuma mu muziki w'abagore mu Rwanda nta ruhare rwo guhindura iyo miterere n’ubwo atari inshingano y'umuntu umwe wo kwikoreza ‘umutwaro’.

Bamwe mu bahanzikazi bamaze imyaka ine mu muziki bavuga ko bafatiye urugero kuri Knowless kandi bifuza gutera ikirenge mu cye. Ku bijyanye n’ubufatanye cyangwa se ubufasha yabageneye, ntiberura.  

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Sheebah Karungi we yavugiye i Kigali ko yasabye Knowless ko bakorana indirimbo ariko ngo ntiyasubijwe.

Mu ntangiriro z’umuziki we, Knowless yihariye itangazamakuru ashyirwa imbere mu nkuru nyamakuru. Ibiganiro kuri Radio no kuri Televiziyo, abateraniye ku gasentere bagarukaga kuri Knowless.    

Ibiganiro bivuga ku makuru y’ibyamamare kenshi byitsaga kuri Knowless. Bamwe mu bahamagara kuri Radio, kuri Televiziyo n’ahandi babazaga amakuru ya Knowless bati ‘nimugera mu makuru yo mu mahanga mumbwire ku rukundo rwa Rihanna na Chris Brown’.

Byageze n'aho yitirirwa inzoga yengwa n'uruganda rwa Bralirwa! Uko imyaka yagiye isimburana inkuru zavugwaga kuri Knowless zagiye zihindagurika. Ubukwe bwararikoroje mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko atari ‘igitaramo’.   

Shene ya Youtube yitwa ‘Knowless Butera’ iriho indirimbo 19 muri zo indirimbo ‘Te amo’ yakoranye na Roberto na ‘Darling’ yakoranye na Ben Pol ni zo zimaze kurebwa n’umubare munini aho zigejeje Miliyoni irenga y’abantu bazirebye.

Indirimbo ze zamumenyekanishije yahereyeho ntiziri kuri iyi shene kuko zagiye zishyirwa kuri Youtube n’abantu batandukanye, bivuze ko ari nabo bakira amafaranga y’ibyo bihangano atangwa na Youtube niba baramenye ko uru rubuga rwishyura. 

Knowless mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki amaze kumurika Album enye aritegura gushyira ku isoko iya Gatanu. Mu mwaka wa 2011 yamuritse Album ‘Komera’ yatumye amenyekana, mu 2013 yamuritse Album ‘Uwo ndiwe’, Mu mwaka wa 2014 yamuritse Album ‘Butera’, mu mwaka wa 2016 yamuritse Album ‘Queens’….

Ubu ari mu maboko ya Ishimwe Clement wamuhinduriye ubuzima amugira uw’igiciro binagoye kumubona aririmba mu bitaramo ibyo ari byo byose; urugero ntiyaririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika, ntararimba muri Kigali Jazz Junction…ni ku mpamvu z’uko yihagazeho mu kumutumira. 

Indirimbo ze nshya aherutse gushyira hanze ni ‘Blessed’, ‘Inshuro 100’, ‘Day to Day’, ‘Urugero’ n’izindi.

MU MYAKA ICUMI AMAZE MU MUZIKI YASHYIZE IMBERE GUKORA AMASHUSHO MEZA


Uyu muhanzikazi amaze kumurika Alb






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rudasingwa Emanuel5 years ago
    Butera komerezaho Ubaye Intanga Rugero
  • Jojo5 years ago
    Knowless nakana keza ariko kiryarya iyo agukeneye akwigiraho Malaika ariko yaba ntacyo agushakaho ntiyanakwitaba. gusa ajye amenya gushimira abamufashije mugihe yarabakeneye. Murakoze
  • butera knowless4 years ago
    knowless komereza kumusic ucyari uwambere
  • Ni claude4 years ago
    Tukurinyuma komez,utsinde you are thebest number one
  • Bimenyimana2 years ago
    Ntuyemu caronkundakunvanore so



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND