RURA
Kigali

Umudozi wavuyemo umusizi! Urugendo rwa Essy Wiliams wavuzwe mu rukundo na Nel Ngabo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/03/2025 17:32
0


Umusizi Umulisa Esther Wiliams yatangaje ko yakuranyeho inzozi zo kuzaba rwiyemezamirimo azikabya akimara gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, kuko yatangiye urugendo rwo guhanga imyambaro n'ubwo yari igihe kitari gito atangiye kugaragaza impano ye mu busizi binyuze mu bisigo binyuranye.



Uyu mukobwa amaze iminsi avugwa mu itangazamakuru biturutse ku mafoto Nel Ngabo yasohoye mu minsi ishize yafatiwe ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali abaragaza bishimanye. 

Ku rubuga rwe, uyu mukobwa we yagaragaje amashusho ari kumwe na Nel Ngabo, ni mu gihe uyu muhanzi we yasohoye amafoto atanu. 

Bombi ni inshuti, kuko bamaranye imyaka irenga itanu nk'uko uyu mukobwa abivuga, ndetse ahamya ko Nel Ngabo yamushyigikiye mu busizi bwe, ndetse nawe yagiye amushyigikira mu bikorwa bye by'umuziki. 

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Essy Williams yasobanuye ko ashima Imana yabashije kumuyobora ku mpano zose, kuko yashyize imbere gukora ubusizi, akabihuza n'urugendo rwo kudoda. 

Asanzwe afite inzu y'imideli yitwa 'Le 99 Vintage' ikorera i Nyamirambo. Yavuze ko "Ubusizi nibyo byaje mbere kubera ko nemera ko ubusizi umuntu abuvakana, hanyuma ubudozi ni aho gushakira amafaranga."

Akomeza ati "Nakuze Mama ari umudozi nanjye ndabikora ariko nadodaga bisanzwe nkajya mvuga nti bizashoboka. Na mbere y'aho narabikoraga ariko nabikoreraga 'Online' nsoje kwiga rero kuko nize iby'amategeko njya mu kazi gasanzwe k'abanyamategeko, ariko uko nagendaga nkakora nkasanga ya mpano iri muri njye irashaka kugaruka, ndavuga nti kuki bitaba ari byo nkora, kuko ari byo nkunda kandi nakuze nkora. Bitangira gucyo, ndavuga nti reka ntangire mbikore kuko binzanira amafaranga."

Yavuze ko yari umwe mu bakozi ba Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (Mifotra), ariko bitewe n'uko impano yo kudoda yabyiganiraga muri we, yahisemo kugerageza uko ashoboye kugirango abashe kuyigaragariza Isi. 

Ariko kandi anavuga ko yafashe iki cyemezo kubera ko yumvaga ashaka gutera ikirenge mu cy'umubyeyi we (Nyina) wabayeho igihe kinini cy'ubuzima bwe adodera cyane cyane korali zo mu Itorero ry'Abadiventiste.

Essy Williams avuga ko yakuranye inzozi zo kuzaba umunyapolitiki, kuko n'amasomo yize mu mashuri yisumbuye bifite aho bihuriye. 

Avuga ati "Ariko nyine uko umuntu agenda akura niko inzozi zihinduka, kuko usanga twese twarakuze tuvuga tuti 'nzaba umuganga, nzatwara indege, ibintu birahinduka, kubera ko icyo umuntu yiyumvamo kirakura."

Asobanura ko kwinjira mu budozi bifatiye ku mubyeyi we, kandi no gukora ubusizi bifatiye kuri Sekuru we kuko yabaye umusizi mwiza 'n'ubwo nta gize amahirwe yo kumarana nawe igihe kirekire, kuko nabyirutse ahita yitaba Imana'.

Essy yavuze ko kuba yarize amategeko muri Kaminuza, ariko agahitamo kujya mu budozi ari ibintu byatunguye abo mu muryango we, ndetse n'abanyeshuri biganye, ariko ntibyamuciye intege.

Gusa ariko "Abenshi bambwiraga kudacika intege, ntabwo abantu twiganye bacinye." Uyu mukobwa ni umwe mu babarizwa mu itsinda ry'abasizi rizwi nka 'Ibyanzu' ndetse avuga ko yasabye kurijyamo mu 2023.

Umulisa aherutse gushyira ku isoko igisigo yise 'Rungano' kivuga ku myumvire n'imibereho y'urubyiruko rw'iki gihe. Mbere y'iki gisigo, hasohotse amafoto amugaragaza ari kumwe na Nel Ngabo wo muri Kina Music.

Avuga ko ntaho bihuriye no kwamamaza iki gisigo, kuko yafashwe bari ku i Rebero basohokanye nk'inshuti. Umulisa Esther William yasobanuye ko atari mu rukundo n'uyu musore.

Ati "Ntabwo nshaka guhita mbishyira muri uwo murongo wo kuvuga ngo turi mu rukundo, ariko Nel Ngabo ni umuntu tumaranye igihe kinini, imyaka itanu ndumva inarenga sinzi niba yarabaze neza. Ni umuntu wanjye." 

Yavuze ko isohoka ry'ariya mafoto ryanahuriranye no kwizihiza imyaka 5 y'ubushuti bwabo. Akavuga ko n'ubwo badakundana ariko 'n'umukobwa bazarangizanya azaba ari umunyamahirwe'.

Akomeza ati "Abaye ari nanjye naba ndi umunyamahirwe, kuko ni umuntu wubaha abantu, ni umuntu ufite ikinyabupfura, noneho byaza ku gitsinagore, arabubaha cyane."

Uyu mukobwa w'umusizi yavuze ko ntacyabuze cyari kuba urufatiro rwo gukundana, ahubwo bakomeje gushyira imbere cyane ubushuti. Ati "Imyaka itanu nyine yaranzwe n'ubwo bushuti."

Essy Williams yatangaje ko yakuze yiyumvamo kuba rwiyemezamirimo, kandi yabigezeho muri iki gihe

Essy yavuze ko yahisemo kwinjira mu budozi, nyuma y'uko asoje amasomo ye muri Kaminuza ya Kigali mu ishami ry'amategeko

Essy Williams yavuze ko imyaka itanu ishize ari kumwe na Nel Ngabo yaranzwe n'ubushuti butarimo urukundo

Uyu mukobwa avuga ko n'ubwo adakundana na Nel Ngabo, ariko umukobwa uzamwegukana azaba ahiriwe

Essy yasobanuye ko kwinjira mu guhanga imideli byanaturutse mu gushaka gutera ikirenge mu cy'umubyeyi we

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N'UMUSIZI ESSY WILLIAM

 ">

KANDA HANO UBASHE KUREBA IGIHANGANO 'RUNGANO' CY'UMUSIZI ESSY WILLIAMS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND