RURA
Kigali

Indirimbo Marioo yahaye The Ben nk’impano niyo yamuhaye ijambo kuri Album- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/03/2025 13:29
1


Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki, yatangaje ko yatunguwe cyane n’impano y’indirimbo “Baby” yahawe na Marioo, umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania maze bikarangira ari yo ibaye ingenzi kuri Album ye “Plenty Love” iriho indirimbo 12.



Mu kiganiro na InyaRwanda, The Ben yavuze ko mu mezi abiri ashize Album ye iri ku isoko imibare ya hafi imwereka ko indirimbo 'Baby' Marioo yamuhaye nk'impano ari nayo yamuhaye ijambo, kuko yumvwa cyane cyane mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba n’ahandi ku Isi. 

Yavuze ko abantu barenga Miliyoni 2 bamaze kureba iyi ndirimbo no kumva iyi ndirimbo ku buryo avuga ko ari imibare myiza ishimishije kandi inejeje. Uyu muririmbyi yavuze ko kuva yashyira ku isoko iyi Album, ntiyatekereza ko iyi ndirimbo abantu bazayikunda cyane kurusha izindi. 

Ati "Ntabwo ntigeze ntekereza ko iyi ndirimbo ariyo abantu bakunda cyane kuri Album." Ariko kandi atekereza ko gukundwa kwayo guturuka cyane mu kuba 'narakoranye n'umunyamahanga ndetse w'umuhanga abantu bakunda mu gihugu cyabo bafite umubare munini w'abantu bumva ibihangano."

The Ben yavuze ko iyi ndirimbo yamusigiye isomo ryo gukomeza gukorana n'abahanzi mpuzamahanga nkawe 'kugirango dukomeze gukorana na bagenzi bacu. Ntabwo ntigeze nteganya ko 'Baby' yaza mu ndirimbo z'imbere."

Yavuze ko buri muhanzi wese iyo akora indirimbo aba yumva ari nziza cyane. Kandi kuri Album ye yumvaga indirimbo zirimo 'Nana', 'True Love' na 'My Name' yakoranye na Kivumbi King ari zo zizakundwa cyane 'ariko ntungurwa n'uburyo 'Baby' iyoboye. Ati "Kuri Album niyo iyoboye, ifite imibare iteye ishema."

Tu wa 3 Werurwe 2025, nibwo The Ben yabwiye InyaRwanda, ko iyi ndirimbo Marioo yayimuhaye nk’impano. Ati “Reka nshimire Marioo kuko yampaye indirimbo ’Baby’. Iriya ntabwo yari iyanjye yagombaga kujya kuri album ye tukayikorana ntinda kuyikoraho, asohora album ntariho noneho arayimpa ngo nyishyire ku yanjye. Mu buryo butunguranye ni imwe mu ziri gufasha album yanjye kuzamuka cyane by’umwihariko muri Tanzania.”

Ku mwanya wa Karindwi kuri iyi Album yashyizeho indirimbo yise 'Icyizere' utarayumva wagirango niwe wagusa waririmbyemo, ariko humvikanamo ijwi rya Uncle Austin, umuhanzi n'umunyamakuru bakoranye igihe kinini.

Ku mwanya wa cyenda, uyu muhanzi yashyizeho indirimbo 'Baby' yakoranye na Marioo. Ibiganiro bye na Marioo byatangiye muri Kamena 2024, ajya muri Tanzania muri Nyakanga 2024 bakorana iyi ndirimbo. 

The Ben yakunze kugaragaza ko Marioo yamubereye inshuti nziza, kandi yishimira umubano bafitanye. Muri iyi ndirimbo, Marioo aririmba mu rurimi rw'Ikinyarwanda, akavanga n'icyongereza.

Ku mwanya wa 10, The Ben yashyizeho indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise 'Isi' ifite iminota 3 n'amasegonda 51'. 

Aririmba asaba Imana kurinda intambwe kandi "Mu marira n'umubabaro sinzava ku mwami wanjye... Isi irimo irashirana n'ibyayo, rinda intambwe zanjye, ntumbiriye wowe mwami." 

Muri rusange iyi Album iriho indirimbo 12 zirimo: Inkuta z'umutima, My Name yakoranye na Kivumbi King, Ni Forever na True Love yahimbiye umugore we, Plenty yakomoyeho ijambo yitiriye Album ye, Nana, Icyizere yakoranye na Uncle Austin, Better, Baby yakoranye na Marioo uri mu bakomeye muri Tanzania, Isi, For You ndetse na Madona.

Indirimbo ifite iminota micye ifite iminota 2 n'amasegonda 22', ni mu gihe ifite iminota minshi igejeje iminota 4 n'amasegonda 3'.

Bigaragara ko iyi Album yagiye hanze bigizwemo uruhare na Sosiyete y'umuziki ya ONErpm bamaze igihe kinini bakorana yashoye imari mu bikorwa bye. Umubare munini w'indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe na Producer Knoxbeat.

The Ben yatangaje ko yatunguwe n’uburyo indirimbo ‘Baby’ yakoranye na Marioo ari nayo ikunzwe cyane

The Ben avuga ko iyi ndirimbo Marioo yagombaga kuyishyira kuri Album ye yise ‘The God Son’, ariko byarangiye ayimweguriye 

Marioo ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, bagaragaje ubufatanye n’abandi mpuzamahanga 

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA THE BEN

">KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'BABY' YA THE BEN MARIOO IRI KURI ALBUM YE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 0794 5104 182 days ago
    Nukujya akorana nabandi bahanzi mpuzamahamga kand agakomeze kushishoz kuko azi kureba hit



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND