Deborah ni izina rikomoka ku rindi zina ry’igiheburayo Dvora bisobanura Uruyuki” bisobanura ubwenge cyangwa se umugore w’umutima. Umuntu witwa Deborah aba ri wa muntu utuje kandi w’umukozi cyane ibintu bye abikora neza ntawe arebeyeho akabikorana ubushishozi.
Deborah iyo ahuye n’ikibazo amenya uburyo akigobotoramo mu ituze gusa
hari igihe kimutungura bigatuma akonja ntagenzure neza amarangamutima ye
bigatuma akora icyo atatekereje neza ariko ntabwo ibibazo bimuherana.
Deborah afite amaraso akundwa cyane, aharanira icyo ashaka mpaka
akigezeho, akunda umuryango we cyane ndetse agira inshuti nyinshi bitewe n’amarangamutima
agira amutera kugira umutima mwiza no kwiyoroshya mu bandi akumva ibibazo bya
bagenzi be.
Avugisha ukuri ndetse akavuga icyo atekereza adaciye ku ruhande. Ba Deboraha bakunda kuba beza cyane ndetse bagakurura abasore, ntibakunda ibintu ariko bakora ibishoboka ngo bagaragare neza mu bandi, ubabona wese abatindeho.
Iyo bakiri bato bakurana amatsiko menshi n’utubazo twa hato na hato. Deborah azi icyo ashaka kandi ashyirwa akigezeho, akora uko ashoboye akamenya inzira yacamo kugira ngo agere ku cyo yifuza.
Nubwo biba bigoye, Deborah amenya amakosa ye ndetse akagerageza no
kuyakosora, icyo atazi ni uburyarya no kubeshya avugisha ukuri ikimuri ku mutima
kandi akavugira aho cyaba kibi cyangwa se cyiza apfa kuba ari ukuri, iyo ari mu
rukundo ibyo bituma umukunzi we amugirira icyizere gihambaye.
Mu byamamare bifite izina Deborah harimo: Deborah Harry, Deborah Kerr, Deborah Jevans, Deborah
Barrymore, Déborah François n’abandi benshi.
Src: lefigaro.fr
TANGA IGITECYEREZO