Inyamaswa ifite ubukana ikaba ikunze guhabwa akabyiniro ko kuba umwami w’ishyamba. Iyi nyamaswa ifite udushya twinshi. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imibereho y’intare ndetse n’udushya zikora utigeze umenya.
Intare benshi bazi nk’umwami
w’ishyamba ni inyamaswa y’inkazi ikunda kuba ahantu hari umukenke, ikigereranyo
kigaragaza ko iy’ingabo ipima ibiro 180
na ho iy’ingore ikagira ibiro 130. Intare yigeze kubaho ifite ibiro
byinshi yari ifite ibiro 375. Iyi
nyamaswa kandi ishobora kugendera ku
mvuduko wa kilometero 81 mu isaha imwe, urusaku rwayo igihe itontoma rushobora kumvikana ku birometero 8 uvuye aho iba
iri. Intare y’ingabo biroroshye cyane kuyimenya kubera ubwoya bwinshi (Umugara)
buzwi nka (manes) iba ifite ahagana ku ijosi, ndetse intare zifite ubu bwoya
busa n’ubwijimye zikurura intare z’ingore cyane.
Intare zo muri Afrika zikunda kurya inyamaswa zisa naho ari ndende urugero ni nk’imparage, impongo n’izindi. Intare y’ingore ikenera kurya ibiro 5 by’inyama ku munsi na ho iy’ingabo ikarya ibiro 7 by’inyama cyangwa birenga ku munsi. Intare z’ingore nizo zifite umwihariko wo guhiga cyane ugereranyije n’iz’ingabo. Ikindi gitangaje ku ntare ni uko zikubye inshuro 6 umuntu ku kubasha kumenya ahari urumuri ari byo bituma bitazigora guhiga mu gihe cy’ijoro.
Intare kandi zimara hagati y’amasaha 16 na 20 ziruhuka mu gihe
cy’amanywa, kubera ko zigira imvubura z’ibyuya nke ni cyo gituma zibungabunga
imbaraga zazo mu gihe cy’amanywa
ziruhuka bihagije kugira ngo zize kubona imbaraga zihagije mu gihe cy’ijoro
kuko ari bwo haba hari amafu. Intare y’ingabo igira uburebure bw’ubutambicye buri
hagati ya centimetero 184 na 208 na ho
ku ngore ni hagati ya centimetero 160 na 184. Zikaba zitagira ubuzima
buramba kubera ko zirya inyama cyane ari cyo kimwe no ku bantu, iyo bakunda
kurya inyama cyane bituma basaza vuba.
Ukwezi kwa Kamena uyu mwaka
ni bwo u Rwanda rwongeye kuzana intare
muri Park y’Akagera iri ku buso bungana na kilometero kare 1,122,u Rwanda
rukaba rwarazanye izigera kuri 7, muri rusange zikaba zarabaye 14.Abafite
ubugenzuzi bw’iyi park mu nshingano,bagaragaje ko kuzana izi ntare byatumye
abakerarugendo biyongera kuburyo bugaragara
ndetse n’amafaranga yinjiye avuye mu bukerarugendo bw’abasura izi ntare
yiyongereye ku kigero kitari gisanzwe mbere, ibi bikazagira uruhare mu
iterambere ry’igihugu.
Izi ntare bazizanye mu Rwanda babanje kuzikingira
Amafaranga ubukerarugendo bwinjije yavuye ku madorali ibihumbi 200,000 mu mwaka wa 2010 agera kuri miliyoni 2 z’amadorali mu mwaka 2018,aya akaba yaravuye mu bakerarugendo ibihumbi 44,000 basuye iyi park mu mwaka wa 2018 aho 1/2 bari Abanyarwanda. Abaturage baturiye iyi park bo bakavuga ko byabanje kubatera impungenge bitewe n'uko mbere intare zononaga amatungo yabo, bakaba baribwiraga ko bagiye kongera guhura nizo ngorane.
Icyakora izo mpungenge zaje gushira bitewe nuko abashinzwe park y’Akagera bajyanye izi
ntare ku birometero 120 uvuye aho abantu baba. Abaturage baturiye iyi park
bavuga ko kuba izi ntare zaraje bizabongerera iterambere kubera ko ba
mukerarugendo baziyongera bigatuma n’ubukungu bw’igihugu buzamuka bityo
ibikorwa remezo nabyo bikiyongera muri ako gace.
Src: justfunfacts.com, lauriehedges.com, akageranationalpark.org
Umwanditsi:Ange Uwera
TANGA IGITECYEREZO