Mu buzima bwa bantu bitewe n’ahantu umuntu yakuriye cyangwa abo babana cyangwa abo bakorana hari igihe usanga kunywa ibintu birimo alcohol bifatwa nk'ikizira cyangwa ugasanga kuba utabinywa hari ukundi ufatwa! Ese alcohol iboneka mu bisindisha gusa? Yaba hari icyo imarira umubiri se?
Abantu benshi bakunda agatama. Ndetse si ibintu by’inzaduka kuko ibi ari ibintu isi yose isangiye guhera ku basekuruza bacu. Gusa ikigenda gitandukana, ni uburyo bategura inzoga, ibyo bakoresha mu ku zitegura ndetse n’indengo cyangwa urugero bazinywamo.
Iyo wegereye abantu bakunda kunywa agasembuye bakubwira ko iyo
unyoye agatama ubona imbaraga z’umubiri abandi bakakubwira ko bumva bafite
akanyamuneza ndetse kakabafasha no kwibagirwa ibibazo bari bafite. Hari abandi
bakubwira ko ari umuti. Hari n’abandi batajya bazegera kuko bazi ko ari
intandararo y’indwara nyinshi, abandi bakavuga ko ari icyaha kuzinywa bitewe
n’imyemerere yabo.
Gusa hagati aho wakwibaza uti mbese ku banywa ibirimo uwo
musemburo (alcohol) umumaro bifitiye umubiri ni uwuhe? Mbese ingaruka ugira ku
mubiri ni izihe kandi ku ruhe rugero? Kandi se abatawufata bo umubiri uwukurahe?
Ese ni uwuhe mumaro wa alcohol mu mubiri?
Nk'uko tubikesha ikigo cy’ubuvuzi cya MayoClinic ku rubuga
rwabo www.mayoclinic.org
bavuga ko nta muntu ukwiriye kunywa inzoga nyinshi kugira ngo ingaruka mbi zawo
zitaruta umumaro ufitiye umubiri. Bigaragara nk'aho biteye urujijo ku mumaro w’inzoga (Alcohol)
kuko ntibisobanutse neza umumaro wawo. Kubera ko umumaro wa wo ku muntu umwe
utandukana n'uwo ufitiye mugenzi we. Gusa bavuga ko gufata ku gasemburo gake
(moderate alcohol) bishobora kugira imimaro ikurikira ku mubiri w’umuntu
·
Kugabanya amahirwe yo kuba warwara indwara y’umutima.
·
Kugabanya amahirwe yo kuba warwara indwara ya Stroke (ischemic
stroke)
·
Kugabanya amahirwe yo kuba warwara diyabete.
Iyo tuvuze agasemburo gake tuba tuvuze: ku nzoga isanzwe
(beer) 335 ml, vino (wine) 148 ml naho kuri kanyanga (distilled spirits) ni 44
ml. Gusa nubwo batanze aka kamaro hejuru basobanura ko wagashatse ubundi buryo
bwo kurwanya izo ndwara kuruta gukoresha umusemburo cyangwa inzoga (alcohol)
harimo nko kurya indyo yuzuye no gukora siporo ni byo by'ingenzi kandi byamaze
kugaragazwa n’inzobere ko ari byo byizewe. Ikindi wasobanukirwa ni uko n'ako
gasemburo gake twavuze haruguru, kadakuraho kuba kateza ibyago bindi ku mubiri
w’umuntu. Urugero: Umuntu ushobora kuba yafata icupa rimwe ku munsi aba afite
amahirwe yo kurwara nka kanseri yo mu
muhogo..
Ese ni izihe ngaruka
zo gufata ibyo kunywa birimo alcohol?
Nubwo kunywa gake
bifite akamaro ku mubiri w’umuntu, gufata umusemburo mwinshi cyane (Heavy alcohol
drinking) bifite ingaruka mbi kandi zikomeye ku buzima bw’umuntu. Ku bafata nyinshi
bavuga ko ari nk’umuntu ufata uducupa dutatu byibura cyangwa ibinyobwa bitatu ku
munsi, kugeza ku binyobwa 7 mu cyumweru ku bagore n’abagabo bari hejuru y’imyaka
65, no kugeza ku binyobwa bine ku munsi cyangwa 14 ku cyumweru ku bantu bafite
imyaka 65 gusubiza hasi.
Gufata umusemburo
mwinshi bigira ingaruka zikurikira ku buzima:
·
Harimo ibyago byo kurwara kanseri nk’iy'amabere,
iy’umunwa, ndetse no mu mihogo, n’umwijima.
·
Kurwara urwagashya.
·
Urupfu rutunguranye mu gihe usanzwe ufite
indwara z’umutima
·
Kwangirika kw’inyama z’umutima bishobora guteza
guhagarara k’umutima.
·
Sitoroke, indwara y’umuvuduko w’amaraso, indwara
y’umwijima, kwiyahura.
·
Kwangirika k’ubwonko n’ibindi bibazo kumwana uri
munda ya nyina k’umugore utwite.
Ese ku badafata uwo
musemburo (Alcohol) ni hehe handi bawukura?
Ubusanzwe umubiri ushoboye kwikorera umusemburo (alcohol) mu
gihe cy’igogora bizwi mu ndimi z’amahanga nka (Fermentation). Gusa hajya habaho
ku bantu bamwe na bamwe ko bakora umusemburo mwinshi (Auto brewery syndrome) muri bo
kandi bakaba basinda batanyoye aha biba byatewe n’utunyabuzima duto
(Bacteria/fungi) tuboneka mu rwungano ngogozi. Ibi bikaba byateza umubiri ibibazo
byinshi ariko si ku bantu bose. Singombwa ko tujya kuwushaka mu bisindisha kuko
umubiri wacu ufite ubushobozi bwo kuwikorera uwo dukeneye.
Nk'uko twakomeje tubivuga umusemburo (alcohol) ufitiye akamaro umubiri nk'uko wafata ibindi biribwa, ariko tumenye neza ko ufite ingaruka nyinshi kuruta umumaro wawo. Impuguke mu by’ubuzima zigenda zigaragaza ko umuntu yafata gacye, cyangwa ibyiza kuruta akabyihorera kuko ni byo bifite umutekano wizewe.
Ntaho bashishikariza abantu kujya bawufata cyangwa ngo bawunywe
nk’umuti. Niba udafata alcohol ntuzigere uyifata kuko kutayifata ni byo bifitiye
akamaro umubiri wawe, kandi niba nawe uyifata gerageza ugabanye kugira ngo wirinde ibibazo yagutera birimo indwara twavuze hejuru. Ni byiza kujya kureba muganga ukamubaza igikwiriye ku buzima bwawe. Kiza amagara yawe.
Mu gihugu cyacu ho badushishikariza kudatwara twa
nyweye,n’ibyiza ko tubyirinda tugasigasira amagara yacu naya bagenzi bacu,amagara
arasesekara ntayorwa. Niba turi ku rugendo tukagerayo amahoro nk'uko ariyo ntero
n’inyikirizo mu gihugu cyacu. Gerayo
amahoro.
Src: science.howstuffworks.com, www.mayoclinic.org/
Umwanditsi: Niyibizi
Honoré Déogratias-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO