Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 26 Ukwakira 2019 nibwo habaye umuhango wo gutora no kwimika umukobwa wahize abandi mu irushanwa rya Miss Earth ari we Nelly Pimentel wo muri Puerto Rico.
Iri rushanwa rimaze imyaka 19 ribera muri Philippines
ryari ryahuje abakobwa baturutse mu bihugu 85 birimo n’u Rwanda rwari
ruhagarariwe na Igiraneza Paulette Ndekwe utarabashije kwitwara neza.
Uyu mukobwa kandi ahabwa imirimbo y’agaciro ikorwa n’uruganda
rwa Ramona Haar Fine Jewelry rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iyi mirimbo iba ifite agaciro k’ibihumbi $25. Amaherana
n’inigi yambara mu ijosi biba bikoze muri zahabu ipima garama 96,6 mabuye y’agaciro atandukanye nka amethyst,
blue topaz, rhodolite, citrine apima garama
11 na diyama ipima mg 6oo.
Umudari yambara mu ijoshi uba ufite uburebure bwa
mm430 ashobora kongeraho umunyururu wa mm76.
Abakobwa baba bahize abandi mu matsinda babarizwa [Water, Fire na Air Group] nabi bahabwa imirimbo ifite agaciro k’ibihumbi $10 kuri buri umwe.
Nelly Pimentel agiye kumara umwaka yambaye ikamba rya Miss Earth 2019
TANGA IGITECYEREZO