RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku bihembo byahawe umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Earth

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:28/10/2019 10:16
0


Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 26 Ukwakira 2019 nibwo habaye umuhango wo gutora no kwimika umukobwa wahize abandi mu irushanwa rya Miss Earth ari we Nelly Pimentel wo muri Puerto Rico.



Iri rushanwa rimaze imyaka 19 ribera muri Philippines ryari ryahuje abakobwa baturutse mu bihugu 85 birimo n’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Igiraneza Paulette Ndekwe utarabashije kwitwara neza.

Nelly Pimentel wagize amahirwe yo kwegukana iri rushanwa ubuzima bwe ntibuzongera gusa nk’ubwo yahozemo bitewe n’ikamba yambitswe n’ibihembo biriherekeza.

Pageant 101 bakurikirana ibijyanye n’amarushanwa y’ubwiza, bavuga ko umukobwa wambitswe ikamba rya Miss Earth ahembwa hagati y’ibihumbi $25 n’ibihumbi $30.
 

Ahabwa amatike y’indege yo kujya mu bihugu bitandukanye kandi mu myanya y’abanyacyubahiro.
 

Uyu mukobwa kandi ahabwa imirimbo y’agaciro ikorwa n’uruganda rwa Ramona Haar Fine Jewelry rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iyi mirimbo iba ifite agaciro k’ibihumbi $25. Amaherana n’inigi yambara mu ijosi biba bikoze muri zahabu ipima garama 96,6  mabuye y’agaciro atandukanye nka amethyst, blue topaz, rhodolite, citrine apima  garama 11 na  diyama ipima mg 6oo.

Umudari yambara mu ijoshi uba ufite uburebure bwa mm430 ashobora kongeraho umunyururu wa mm76.

Abakobwa baba bahize abandi mu matsinda babarizwa [Water, Fire na Air Group] nabi bahabwa imirimbo ifite agaciro k’ibihumbi $10 kuri buri umwe.

Nelly Pimentel agiye kumara umwaka yambaye ikamba rya Miss Earth 2019

Abakobwa bahize abandi mu matsinda begukanye imirimbo ifite agaciro k'ibihumbi $10





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND