Ku isi, ubushakashatsi bwagaragaje ko hagati y’10-20% by’abana n’ingimbi bafite uburwayi bwo mu mutwe. Ni mu gihe 11% by’abanyarwanda bagaragaweho indwara y’agahinda gakabije (depression).
Nk’uko Inyarwanda.com
twabitangarijwe n’umukozi wo muri RBC mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe
Mme Anne Marie Bamukunde, Ubuzima bwiza bwo mu mutwe ni ukuba umuntu amerewe neza ku buryo ashobora gukoresha ubushobozi bwe mu guhangana
n’ibimugora mu buzima, akabana neza n'abandi, agakora akiteza imbere akanateza
imbere umuryango we n’igihugu muri rusange.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bwerekanye ko 10.2% by’urubyiruko
ruri hagati y’imyaka 14 na 18 bafite uburwayi bwo mu mutwe; 11.9% by’Abanyarwanda na 32% by’Abarokotse Jenoside
yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bafite indwara y’agahinda gakabije (Depression) mu
gihe 3.6% by’abanyarwanda na 28% by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri
1994 bagaragaweho indwara y’ihungabana. Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko
abagana serivisi z’ubuvuzi bakiri bacye cyane.
Uburwayi bwo mu mutwe mu bana n’urubyiruko buterwa ahanini
n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu muryango, irishingiye ku
gitsina ndetse n’iribabaza umubiri n’umutima urubyiruko rukorerwa, bishobora
kandi guterwa n’ingaruka za Jenoside, kubura abawe, ariko zishobora no kuba
uruhererekane mu muryango.
Tariki ya 10 Ukwakira ni umunsi ngaruka mwaka wahariwe kuzirikana ubuzima bwo mu mutwe (World Mental health day). Mu Rwanda uyu munsi ku rwego rw’igihugu ukaba warizihirijwe mu karere ka Nyamagabe kuri stade ya Nyagisenyi.
Intego nyamukuru y’uyu munsi ni ukugira ngo abantu barusheho kumenya no gukumira
indwara zo mutwe, uko bafasha uwagaragaweho n’ikibazo cyo mu mutwe, ndetse
hanakorwa ubukangurambaga mu kwirinda guha akato abagaragaweho n’ubwo burwayi
ahubwo bagafashwa kubona ubuvuzi.
Uyu mwaka insangamatsiko y'uwo munsi iragira iti “Twite ku
buzima bwo mu mutwe bw’abana n’urubyiruko”. Bimwe mu bimenyetso biranga umuntu
ufite indwara y'agahinda gakabije ni ukwiheba, kumva nta kintu na kimwe
kikigushimisha, kwigunga, kunanirwa ishuli ndetse no kugira ibitekerezo nko
kumva nta gaciro ugifite, bishobora no kugera aho umuntu yakwiyahura.
Bimwe mu bibazo
umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabajije umukozi wa RBC
InyaRwanda.com: Ese ni ibihe bintu bishobora
gutera umuntu kwiyahura?
Kwiyahura biba ku muntu ufite indwara yo mu mutwe y’agahinda gakabije aho umuntu aba afite kwiheba cyane, gutakaza icyizere cyo kubaho, kwigunga, kumva nta kintu na kimwe kikigushimisha, ibyo rero iyo umuntu atitaweho ngo avurwe hakiri kare bimuviramo ko yakwiyahura.
InyaRwanda.com: Ese
twafasha iki umuntu wagaragaweho ibyo bimenyetso?
Umukozi wa RBC: Kwita
ku bagaragaweho n'ikibazo cy'agahinda gakabije birasaba ko abantu cyane ababana
n'umuntu ufite agahinda gakabije bamuba hafi, bakamutega amatwi batamucira urubanza cyangwa bafata ibyo avuga
nk'ibintu byoroshye maze bakamugeza ku kigo nderabuzima cyangwa ibitaro kuko hose
hari abaganga bashobora kumuha ubufasha bukwiye. Agahinda gakabije karavurwa
kagakira tukaba rero dukangurira buri wese kuba hafi y'abagaragayeho icyo kibazo
bakabageza kwa muganga.
Ni iki cyakorwa ngo
twirinde ibi bibazo by'agahinda gakabije no kwiyahura?
Kugira ngo turusheho kurinda abana n'urubyiruko ibi bibazo,
ababyeyi, abarezi, ndetse n'abandi bose bafite mu nshingano kwita ku buzima
bw'abana n’urubyiruko dufatanye kubarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose,
tubarinde gukurira mu makimbirane mu muryango ndetse no kubaha umwanya wo
kuganira no kubaba hafi ugakurikirana ibyo babamo, kubarinda ibiyobyabwenge,
kubereka urukundo no kubafasha kufata ibyemezo bikwiye mu buzima bwabo.
Mureke tube hafi abagaragaweho ibimenyetso by'agahinda
gakabije kuko ni uburwayi bushobora kuvurwa bugakira. Tubarinde akato kandi
tubakangurire kugana inzego z'ubuvuzi zibegereye nk'uko n'ibindi bibazo by’ubuzima
nka malariya, diabetes n'izindi ndwara babyivuza.
Umwanditsi: Niyibizi
Honoré Déogratias
TANGA IGITECYEREZO