Mu rwego rwo kumuha icyubahiro no gusigasira umurage w’ibihangano yasize, umuryango Yvan Buravan Foundation, watangaje ko ugeze kure imyiteguro y’iserukiramuco ry’umuziki bise “Twaje Fest” rifatiye kuri Album ya nyuma Buravan yasize akoze.
Ku wa 17
Kanama 2022, ni bwo Yvan Buravan, umuhanzi wari umaze kuba icyamamare mu njyana
ya R&B, yitabye Imana ku myaka 27 azize indwara.
Kuri uyu wa
Gatandatu tariki 27 Mata 2024, Buravan yari kuba yujuje imyaka 29. Yari
umuhanzi w’impano zikomatinyije, watanze ibyishimo kuri benshi binyuze mu
bitaramo yaririmbyemo, ibihangano byuzuye za Album yagiye ashyira hanze
n’ibindi.
Buravan
yavukiye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, yari bucura (umuhererezi) mu bana
batandatu bava inda imwe nawe. Impano ya Buravan yamenyekanye ubwo yabaga uwa
kabiri mu marushanwa ya muzika ku rwego rw’igihugu afite imyaka 14.
Inshuti,
abavandimwe, umuryango we n’abandi bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza
icyuho n’urukumbuzi bafitiye uyu munyamuziki.
Uncle
Austin wabanye n’uyu muhanzi igihe kinini, yasohoye amafoto amugaragaza ari
kumwe n’abarimo Nice Bundandi, Israel Mbonyi n’abandi, ubwo bari kumwe na
Buravan yizihiza isabukuru.
Mu butumwa
bwo kuri Instagram yagize ati “Isabukuru yo mu Ijuru murumuna wanjye. Nabuze
inshuti n'umuvandimwe mu gihe wagiye nishimiye ko twahoraga dukata umutsima. Turagukunda
man.”
Ruti Joel,
inshuti y’akadosohoka ya Buravan yanditse ubutumwa bugaragaza ishimwe afite
kuri uyu muhanzi mu gihe bamaranye bakora umuziki. Yishimira ko Buravan ari mu
ba mbere bumvise kandi bakabyina indirimbo ye ‘Musomandera’ yitiriye Album.
Yavuze ati
“Isabutore nziza! Komeza utaramire ijabiro mwiza wanjye Yvan Buravan. Bintera ishema
ko wabyinye ‘Musomandera’, inshuti yawe cyane.”
Buravan
yari afite inzozi zagutse birimo no kuzashyiraho ishuri ritoza abakiri bato
kubyina Kinyarwanda. Binyuze mu muryango wamwitiriwe, iri shuri ryarafunguwe,
ndetse muri Gicurasi 2024 baritegura gutangiza iserukiramuco ryitiriwe Album ye
‘Twaje’ iriho indirimbo zamamaye mu buryo bukomeye.
Album ya
Buravan iriho indirimbo ‘Bwiza’ yakoranye na Andy Bumuntu, ‘Impore’ yakoranye
na Dj Marnaud na Ruti Joel, ‘Twaje’, ‘Tiku Tiku’, ‘VIP’ yakoranye na Ish Kevin
feat Pro Zed, Gusaakara’, ‘Ye ayee’, Ituro’ , ‘I Love you yoo’ na ‘Ni Yesu’.
Umutoni
Raissa, Mushiki wa Buravan yabwiye InyaRwanda ko iri serukiramuco bariteguye mu
rwego rwo gushyira mu bikorwa inzozi za Buravan no kumuha icyubahiro.
Ati “Ni
iserukiramuco twise ‘Twaje Fest’ rizaba rishingiye kuri Album ye ya ‘Twaje’
ariko turacyari kubitegura ku buryo mu minsi iri imbere tuzatangaza gahunda
yose.”
Akomeza agira ati
“Kuri uyu munsi we w’amavuko twari twifuje kubasangiza ko ari cyo gikorwa turi
gutegura gukora.”
Ubwo yari
mu muhango wo gutaha ishuri 'Twaje Cultural Academy' ryitiriwe Buravan, Umutoni
Raissa yavuze ko musaza we yari umuntu warangwaga n'urukundo rwinshi, ku buryo
atari yarigeze abibona neza. Avuga ko yarangwaga n'umunezero, ku buryo nk'iyo
umuryango wateranye, babona ko yasize icyuho cy'ibyishimo batakibona.
Mutoni
yavuze ko basubije inyuma amaso basanga ntawigeze ahitiramo Buravan icyo
azakora. Kuko ubwana bwe bwaranzwe no gukunda umuziki, kugeza ubwo yari afite
imyaka 14 yitabiriye irushanwa ry'umuziki ryamuhesheje igihembo cya Miliyoni
1.5 Frw.
Yavuze ko
ubuzima bwa Buravan bumuha amasomo menshi. Kuko yisobanukiwe akiri muto. Ngo
ubwo yari afite imyaka 14, yababwiye ko azakora umuziki mu buryo bw'umwuga,
kandi ababwira ko adashaka kuwukora mu buryo bwo kwishimisha.
Ubwo yari
asoje amashuri yisumbuye ku myaka 18, Buravan yagiye mu itorero yiga kubyina,
agejeje imyaka 20 atangaza ko yinjiye mu muziki mu buryo bweruye.
Mutoni
avuga ko Musaza we Mukuru we ariwe wafashije Buravan gutangira umuziki. Kandi
ko ubwo yiteguraga kwinjira mu muziki yakoresheje ibirori byo gutangira
urugendo rwe rw'umuziki.
Buravan
yari afite intego zo gukora umuziki, ariko kandi akubakira ku gukorana n'abandi
kugeza umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko bitewe n'intego yari afite 'ibintu bye byarihutaga'. Asobanura musaza we nk'umuntu 'wabaniraga neza abandi 'kugeza n'uyu munsi mukaba mukitubanira'.
Raissa
anavuga ko ubwo musaza we yahatanaga muri Prix Découvertes RFI 2018, yavugaga
ko azayegukana. Ati "Koko nk'uko yabivugaga arayitwara."
Hagiye kuba
iserukiramuco ryitiriwe Album ‘Twaje’ ya Buravan
Kuri iyi
tariki, Yvan Buravan, umunyamuziki wakunze Igihugu yari kuba yujuje imyaka 29
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM ‘TWAJE’ YA BURAVAN
TANGA IGITECYEREZO