RFL
Kigali

Liverpool yongeye kwerekana ko iby'igikombe itabirimo, Salah aterana amagambo n'umutoza

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/04/2024 15:58
0


Ikipe ya Liverpool yongeye kwerekana ko iby'igikombe cya shampiyona itabirimo, inganya na West Ham United, maze Mohammed Salah aterana amagambo n'umutoza we Jurgen Klopp.



Kuri uyu wa Gatandatu muri shampiyona y'cyiciro cya mbere mu Bwongereza hari gukinwa imikino yo ku munsi wa 35. Umukino wabimburiye indi ni uwo ikipe ya West Ham United yakiriyemo Liverpool kuri London Stadium.

Ikipe ya Liverpool yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo nibura icyizere cyo kurwanira igikombe kigaruke, gusa birangira bidakunze kuko yanganyije na West Ham United ya David Moyes ibitego 2-2.

Ku ruhande rwa West Ham United, ibitego byayo byatsinzwe na Jarrod Bowen ku munota wa 43 ahawe umupira na Mohammed Kudus na Michail Antonio ku munota wa 77 ahawe umupira na Jarrod Bowen.

Ni mu gihe ibitego bya Liverpool byinjijwe na Andy Robertson ku munota wa 48 ahawe umupira na Luis Díaz ndetse n'umunyezamu Alphonse Areola witsinze.

Muri uyu mukino kandi hagaragayemo kutumvikana no guterana amagambo hagati y'umutoza Jurgen Klopp na Mohammed Salah.

Ibi byabaye ubwo uyu mukinnyi ukomoka mu Misiri yari agiye kwinjira mu kibuga asimbuye Luis Díaz ku munota wa 79 aho wabonaga atishimiye kuba yabanjwe hanze, gusa Darwin Nunez nawe bari binjiriye mu kibuga rimwe yamufashe arekera guterana amagambo n'umutoza.

Uyu mwuka mubi uje nyuma yuko Liverpool imaze iminsi itakaza imikino kuko no mu mukino uheruka yatsinzwe na Everton ibitego 2-0.

Kuri iri ku mwanya wa 3 n'amanota 75 aho irushwa amanota 2 na Arsenal ya mbere gusa yo ikaba izakina umukino wayo wo ku munsi wa 35 ku munsi w'ejo ku Cyumweru icakirana na Tottenham Hotspur.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND